Nyuma y'umukino INYARWANDA TV yaganiriye n'umunyezamu Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Amran, Olokwei Commodore na Iranzi Jean Claude.Buri mukinnyi yadutangarije ko umurindi w’abafana wabafashije kurinda igitego cyabo babonye ku munota wa Kane (4') w’umukino.
“Ikipe nakinnyemo zose ni ikipe zikomeye ariko Rayon Sports ifite abafana benshi ntawabitindaho, gusa ikintu nakunze kuri Rayon Sports ni Public, yamfashije aho nageraga nkaruha batwongeragamo ingufu " - Rugwiro Hervé

Rutanga yatangaje ko iyi ntsinzi bayituye umutoza mushya Ovambe Olivier
Ubutumwa aba bakinnyi bageneye abafana ba Rayon Sports, babasabye gushyigikira ikipe yabo uko batangiye batsinda bakazasozanya itsinzi.Ubu Rayon Sports FC iyoboye itsinda (A) n’amanota atatu (3) mu gihe KMC FC na Atlanta’s FC zifite inota rimwe naho TP Mazembe ikaba iya kane n’umwenda w’igitego yatsinzwe na Rayon Sports.
Reba ikiganiro twagiranye n'aba bakinnyi
VIDEO: Eric Niyonkuru & Emmy Nsengiyumva (Inyarwanda.com)