RFL
Kigali

Abafana ba Arsenal mu Rwanda bahaye inzu abarokotse Jenoside batunganyiriza ibihumyo i Kinyinya -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2019 19:16
0


Abafana ba Arsenal mu Rwanda bahaye inzu yo gutunganyirizamo ibihumyo abasaza n’abacekuru barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, babarizwa mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.



Iyi nzu ifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 aho abafana ba Arsenal babarizwa muri fan club yitwa RAFC (Rwanda Arsenal fans club) bahaye inzu abasaza n’abacekuru barokotse Jenoside bibumbiye muri koperative Twiyubake Kinyinya.

Sezibera John uyobora iyi koperative Twiyubake Kinyinya avuga ko mbere inzu bakoreragamo yasenyutse bamara hafi imyaka ibiri badakora ubu bakaba bishimira iyi nzu nshya bahawe.

Yagize ati “Inzu yacu ya mbere yarasenyutse twari tumaze imyaka ibiri nta nzu dufite yo gukoreramo twarahagaze ariko ubu tugiye kongera gukora neza kuko twari mu bibazo nta kintu dufite.”

Sezibera avuga ko ubu iyi nzu nshya bahawe ishobora kujyamo imigina y’ibihumyo ihumbi 5 000 ndetse ubu bakaba bafite imigina 7 600 bahawe.

Abafana ba Arsenal bitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Anavuga kandi ko ibibazo byakemutse ngo bagiye kujya basarura neza bagurishe. Yongeraho ko bo bagura imigina ikoze kuko batazi kuyikorera bakayitunganya mbere yo kuyigurisha.

Ibihumyo bitunganywa babanje gushyiraho imbaho bakanyanyagizamo itaka nibura buri mugoroba bakajya babyuhira mu gihe kingana n'icyumweru kimwe ibihumyo biba bimaze gukura ku buryo bijya ku isoko bikagurishwa kandi ngo ntibijya bibura isoko.

Apolo Munanura Umuyobozi wa Rwanda Arsenal fans club avuga ko iki ari igikorwa ngarukamwaka kuko bamaze imyaka 5 bakora ibikorwa nk’ibi byo gufasha.

Yagize ati “Iki gikorwa ni igikorwa dukora ngarukamwaka kuri twe twumva ari inshingano gufasha abatishoboye. Muri uyu mwaka wa 2019 twahisemo kubaka inzu tuyubakira aba bakecuru n’abasaza inzu yabo yari yarasenyutse twabubakiye rero inzu tuzabaha n’imigina 1500. Ubundi iyo dukoze igikorwa nk’iki abo tugikoreye baba babaye abanyamuryango bacu nabo”.

Munanura akomeza avuga ko bazatunganya neza iyi nzu bashyiraho imiferege ndetse n’imireko ndetse babegereze n’amazi hafi yabo.

Avuga kandi ko bazanabaha indi migina 1 500 kugira ngo bajye basarura iyi migina buri munsi.

Iyi koperative Twiyubake Kinyinya igizwe n’abasaza n’abakecuru 28 ikaba yaratangiye muri 2012 bagura imigina y’ibihumyo bakayitunganya mbere yo kuyijyana ku isoko.

Rwanda Arsenal fan club igizwe n’abanyamuryango 1200 baba hirya no hino mu gihugu buri mwaka bafasha abacitse ku icumu mu bikorwa bitandukanye.

Sezibera ukuriye koperative Twiyubake Kinyinya

Inzu yatanzwe ifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw

Perezida w'Ihuriro Nyarwanda ry'Abafana ba Arsenal, (Rwanda Arsenal Fans Club, RFC), Appolo Munanura







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND