Butera Alphonse Masamba waryubatse mu muziki nka Masamba Intore akaba umuhungu wa Sentore Athanase, mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ yaserukanye umwambaro wa Gisirikare avuga ko yawukoreye ubwo yari ku ikosi mu 1992, ndetse ko iyo bigeze muri Nyakanga buri gihe ariko aseruka mu bitaramo aririmbamo.
Masamba Intore yabonye izuba kuwa 15 Kanama 1968. Yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Avuka kuri Mukarugagi na Sentore Athanase, nyambere mu batoje ubutore benshi mu bahanzi nyarwanda bamuvuga imyato uko bucyeye n’uko bwije.
Imyaka irenga 30 Masamba Intore yigwijeho impano zitandukanye zagiriye benshi akamaro. Inganzo ye yatabaye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’ubu irakataje mu kwagura no gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.
Yataramye mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ yaraze Jules Sentore. Ni igitaramo Intore Masamba yakoze mu gihe kigera ku myaka ine acyeza inganzo yagize uruhare rutaziguye mu kubohora igihugu cy’u Rwanda cyari mu maboko y’ingoma mbi.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki
05 Nyakanga 2019 kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi
nka Camp Kigali. Masamba niwe wari umuhanzi Mukuru. Yaririmbye ariko ava ku
rubyiniro benshi batabashika.
Yageze imbere y’abitabiriye iki gitaramo aberewe. Yari yambaye umwambaro wa Gisirikare n’amatarata. Yahagaze arahamya.
Yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko badakwiye gutungurwa n’umwambaro w’agaciro yaserukanye kuko ari umwambaro yakoreye mu 1992, anyuzwa muri byinshi byatumye yemezwa nk’Ingabo y’Igihugu.
Yakomeje avuga ko kenshi muri Nyakanga nk’ukwezi u Rwanda rwizihizaho kwibohora muri buri gitaramo cyose atumirwamo n’ahandi hakoraniye abantu abataramira aseruka yambaye Gisikare mbese akongera kwiyibutsa ‘bya bihe’.
Yagize ati “Muri uku kwarindwi(Nyakanga) ni uko mba nambaye iyo ngiye kuri stage. Ni umwambaro mperuka ndi ku ikosi mu 1992…iyo bigeze aha ngaha nsubira mu ishyamba nsubira muri ‘srtuggle’ hanyuma noneho nkaza neza.”Masamba avuga ko ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yitwaje inganzo, Imana imuba hafi arayitahana.
Ngo imyaka agezemo arifuza kuyiraga abakiri bato kugira ngo nabo bayikomeze mu murongo wo gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho baharanira ko ntawabisenya bareba.
Masamba mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yatumiwe kuririmba mu birori no mu bitaramo bikomeye hirya no ku isi.
Yagiye ashyira hanze indirimbo zitsa ku migenzo gakondo by’umuco nyarwanda nka ‘Arihe’ n’izindi. Yanakunzwe mu ndirimbo ‘Nyeganyega’ yamwaguriye amarembo.
Masamba yageze ahabereye iki gitaramo hakiri kare akurikirana imigendekere yacyo. Yari yambaye imyenda isanzwe.
Yageze ku rubyiniro yabaye 'Inkotanyi' cyane
Yavuye ko uyu mwambaro wa Gisirikare yawukoreye mu 1992
Yahaje Jules Sentore inkoni amuragiza injyana Gakondo
KANDA HANO UREBE AMASAMBA YASERUKANYE UMWAMBARO WA GISIRIKARE MU GITARAMO
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM
VIDEO: Uwamariya Cecile-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO