RFL
Kigali

"Mariya Yohana si umuhanzi gusa ahubwo ni n'umuhanuzi" Mu gitaramo ‘Inkotanyi Ni Ubuzima’ Mariya Yohana yiswe umuhanuzi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/07/2019 12:45
0


Ku mugoroba wo ku itariki 3 Nyakanga 2019 ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cyiswe ‘Inkotanyi Ni Ubuzima’ cyateguwe n’umuhanzi Bonhomme mu rwego rwo gushimira Inkotanyi ku bw’urugamba zarwanye rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ahagana mu ma saha ya saa 19:30 ni bwo byatangiye abantu bakiri bake cyane ariko n’abandi bakomeza kuza. Ku ikubitiro, uwari uyoboye ibirori yabanje guha ikaze abari ingabo z'Inkotanyi bamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside, bari 7 bose bagendera mu tugare ndetse binjirira mu ndirimbo "Urugamba Ngo Rurahinda" ya Rwanda Defence Force Military Band.

Ni mu gitaramo umuhanzi Bonhomme umenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka yari agiye kumurikiramo Album y'amashusho yise "Inkotanyi Ni Ubuzima" nk’uko uwari MC yabishimangiye ko abatekerezaga ko bapfuye babonye ubuzima ndetse n'abari bazi ko Inkotanyi niziza zizabica, babonye Ubuzima.Ingabo zitandukanye zahawe umwanya zivuga indirimbo zakundaga cyane aho zose wasangaga ari izo bahimbye bifuza gutabara igihugu.

Umuhanzikazi Mariya Yohana yahamagawe ku rubyiniro abanza gusuhuza ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu abakora mu ntoki bose uko ari 7 bari muri Camp Kigali. Maze ahera ku ndirimbo ye arata Ubutwari bw'Inkotanyi. Yakomereje ku zindi zirimo 'Intsinzi' ari nayo yahagurukije benshi bagacinya akadiho.


Mariya Yohana mu gitaramo Inkotanyi Ni Ubuzima

Akimara kuririmba, aba MC bamwise Umuhanuzi kuko yaririmbye Intsinzi RPF igiye gutangira urugamba. Bityo rero we yarabibonaga ko Intsinzi ihari rwose. Umwe yagize ati “Ndabyibuka ku itariki ya 8/04 Jenoside yaraye itangiye, Umugaba mukuru w'ingabo za RPA, Paul Kagame yavugiye kuri Radio Muhabura ati 'Ingabo za RPA zigiye gutangira urugamba rwo kubohora igihugu kiri mu mage. Banyarwanda namwe banyarwandakazi nimudufashe mutwereke aho abanzi bari. Uzaduhagarara imbere, tuzamufata nk'umwanzi'. Iryo jambo ryavuyemo bashyiraho indirimbo 'Intsinzi' byumvikane ko atayihimbye nyuma ahubwo yayihimbye mbere. Rero Mariya Yohani si umuhanzi gusa ahubwo ni n'umuhanuzi kuko yahanuye Intsinzi kandi yaragaragaye.”

Hakurikiyeho umuhanzi 'Cyusa' ushimira cyane Mariya Yohani ko yamwigishije kuririmba ndetse akanamukuraho inganzo. Yaririmbye 'Migabo' indirimbo avuga ko yahimbiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame amushimira aho agejeje u Rwanda. Yakomeje mu zindi ndirimbo ze zo gutarama abari aho bamufasha gucinya akadiho.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira nawe bitunguranye yahamagawe, ageze ku rubyiniro ahera ku ndirimbo ye "Twapfaga Iki?" maze akomereza ku yo yise 'Abakogoto' asaba abari aho guhaguruka bakabyinira inkotanyi ati "Umuntu utabyinira Inkotanyi sinzi icyo yaba yaje gukora hano." Yakomeje avuga ko Inkotanyi zibohora igihugu atari ariho ariko ko azishimira ubutwari bwazo yamenye. Munyanshoza Dieudonne ni we wakurikiyeho ku rubyiniro aririmba ati "Intwali z'u Rwanda twarusesekayemo..." maze benshi barahaguruka bajya gukora igisa n'akarasisi bafatanyije nawe maze akomeza mu zindi ndirimbo ze zo gushimira Inkotanyi zabohoye igihugu.


Clarisse Karasira mu gitaramo Inkotanyi Ni Ubuzima


Mariya Yohana yiswe umuhanuzi mu gitaramo Inkotanyi Ni Ubuzima 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND