Ikipe ya Rayon Sports yasoje ku mwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro 2019 ibanje gutsinda Police FC ibitego 3-1 mu mukino wo guhatanira uyu mwanya wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2019.
Rayon Sports
yatsindiwe na Ulimwengu Jules (9’,34’) na Nyandwi Saddam (90+2’) mu gihe
igitego rukumbi cya Police FC cyatsinzwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney (90+3’
wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi
Rayon Sports
yaburaga umubare munini w’abakinnyi, yaje ifite abakinnyi 14 harimo 11 babanje
mu kibuga mu gihe ku ntebe y’abasimbura hari Mazimpaka Andre (GK), Mugheni
Kakule Fabrice na Tuyishime Eric bita Congolais.
Mugisha Gilbert (12) imbere ya Eric Ngendahimana (C,24) kapiteni wa Police FC
Ibi byo kuba
Rayon Sports yari ifite umubare muto w’abakinnnyi, byatumye Eric Irambona Gisa
wari kapiteni afatanya na Habimana Hussein mu mutima w’ubwugarizi mu mukino
utarebwe n’abafana ba Rayon Sports nk’uko bisanzwe.
Gusa kuba Police
FC itari ifite Songa Isaie ufite ikibazo cy’imvune na Mushimiyimana Mohammed
wagiye muri APR FC cyo kimwe na Ishimwe
Issa Zappy wasezeye muri iyi kipe, byatumye abakinnyi bari basigaye batabasha
kwihagararaho imbere ya Rayon Sports yaburaga abakinnyi benshi kurushaho.
Hakiri kare
cyane ku munota wa 9’ nibwo Ulimwengu Jules yafunguye amazamu ku mupira yahawe
na Eric Rutanga Alba uheruka muri Zambia kuvugana na Nkana FC bakaba
barananiranwe ari nabyo byatumye agaruka mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports ku
masezerano mashya yo gukomeza kubakinira.
Ndayishimiye Celestin (3) yasimbuwe na Muvandimwe JMV
Mudeyi Suleiman yakinnye iminota 90' y'umukino
Igitego cya
kabiri cyaje ku munota wa 35’ n’ubundi gitsinzwe na Ulimwengu Jules agitsinda
Maniraguha Hilaire wari mu izamu aje asimbura Bwanakweli Emmanuel wavunitse
arwana n’iyinjira ry’igitego cya mbere agahita ava mu izamu mbere y’uko umukino
ukomeza. Nyandwi Saddam wari uhagaze neza mu mukino cyane mu gice cya kabiri
yaje gusiga ab’inyuma ba Police FC abatsinda igitego ku munota wa 90+2’ mbere y’uko
Muvandimwe Jean Marie Vianney yishyuramo kimwe ku munota wa 90+3’ ateye umupira
uteretse (Free-kick).
Nyandwi Saddam ajya gutsinda igitego
Maniraguha Hilaire amaze kwinjizwa igitego
Bikorimana
Gerard yari mu izamu, Nyandwi Saddam aca iburyo, Eric Rutanga Alba aca ibumoso.
Habimana Hussein na Irambona Eric Gisa bakinaga mu mutima w’ubwugarizi.
Uwimbabazi Jean Paul (7) azamukana umupira mu binyuma ba Rayon Sports
Donkor Prosper Kuka umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports uvuka muri Ghana
Hagati mu
kibuga harimo, Tumusiime Altijan, Donkor Prosper Kuka na Bukuru Christophe
wakinaga inyuma ya Ulimwengu Jules. Mudeyi Suleiman yaca uruhande rumwe na
Mugisha Gilbert agaca ku rundi.
Ku ruhande
rwa Police FC, Bwanakweli Emmanuel Fils yari mu izamu kuri kabiri hari
Mpozembizi Mohammed, ibumoso hanyura Ndayishimiye Celestin Evra.
Mu mutima w’ubwugarizi,
Hakizimana Issa Vidic yakoranaga na Nsabimana Aimable imbere yabo hari Eric
Ngendahimana na Ndayisaba Hamidou.
Ndayishimiye Antoine Dominique (14) azamukana umupira avunzwe na Habimana Hussein (20) baikinanye muri Police FC
Nyandwi Saddam abuza inzira Ndayisaba Hamidou (20)
Nyandwi Saddam yagoye cyane ikipe ya Police FC muri uyu mukino
Abakinnyi ba Police FC bumva inama za Nshimiyimana Maurice
Hakizimana
Kevin bita Pastole yakinaga inyuma ya rutahizamu Ndayishimiye Antoine
Dominique. Uwimbabazi Jean Paul yakinaga uruhande rw’ibumoso mu gihe Usabimana
Olivier yacaga iburyo.
Police FC
yakinaga umukino utandukanye n’wo bakinnye bahura na SC Kiyovu kuko wabonaga
ari Police FC itari gushaka ibitego mu buryo bwihuse ahubwo baje kwisanga Rayon
Sports ibari hejuru mu bijyanye no hana hana umupira kuva hagati mu kibuga
ugaruka inyuma kuko abakurikiye uyu mukino babonye ko hari aho Rayon Sports
yamaze iminota igera kuri ibiri ikipe ya Police FC itarakora ku mupira mu gice
ka kabiri.
Mu gukora
impinduka, Nshimiyimana Maurice bita Maso umutoza wa Police FC yakuyemo
Uwimababazi Jean Paul ashyiamo Peter Otema, Maniraguha Hilaire (GK) yari
yasimbuye Bwanakweli Emmanuel Fils mu gihe Ndayishimiye Celestin yasimbuwe na
Muvandimwe Jean Marie Vianney.
Ku ruhande
rwa Mwisenzea Djamal wari umutoza mukuru wa Rayon Sports yaje gukuramo Eric
Rutanga Alba ashyiramo Mugheni Kakule Fabrice, Tumusiime Altijan asimburwa na
Tuyshime Eric Congolais.
Tuyishime Eric yinjiye asimbuye mu gice cya kabiri
Ndayisaba Hamidou (20) abyigana na Nyandwi Saddam (16)
Rayon Sports
byarangiye itsindiye umwanya wa gatatu mu gihe mu mwaka wa 2018 yari yageze ku
mukino wa nyuma igatsindwa na Mukura Victory Sport. Police FC yatahanye umwanya
wa kane mu gihe iheruka igikombe mu 2015 itsinda Rayon Sports igitego 1-0 ku
mukino wa nyuma kuri sitade Amahoro.
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
Abakinnyi bose Rayon Sports yari ifite ku mukino
Bikorimana Gerard yari mu izamu rya Rayon Sports
Rayon Sports
XI: Bikorimana Gerard (GK,22), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga Alba 3, Habimana
Hussein 20, Irambona Eric Gisa (C,17), Bukuru Christophe 18, Donkor Prosper
Kuka 8, Mudeyi Suleiman 13, Tumusiime Altijan 28, Mugisha Gilbert 12 na
Ulimwengu Jules 7.
Police FC
Xi: Bwanakweli Emmanuel Fils (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye
Celestin 3, Hakizimana Issa Vidic 15, Nsabimana Aimable 13, Eric Ngendahimana
(C,24), Ndayisaba Hamidou 20, Hakizimana Kevin Pastole 25, Uwimbabazi Jean Paul
7 na Usabimana Olivier 11
11 ba Police FC babanje mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO