Mu #Kwibuka25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahantu henshi hatandukanye mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi bagira uburyo bwo kwibuka ndetse hakanatagwa ubutumwa butandukanye. Ku Mayaga ya Nyanza hatangiwe ubutumwa ku bacitse ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’ubuhamya bwari bumaze gutangwa na
Bukuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi Bonhomme mu ndi ndirimbo "Twibuke
Abanyamayaga" yafashije Abanyamayaga cyane kwibuka kuko humvikanamo
ubuzima benshi banyuzemo ndetse n’imiryango imwe n’imwe yongeye kwibuka abayo
hagendewe ku mazina yumvikana muri iyo ndirimbo.
Uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso
rwa Nyanza, Uwayezu Jean Fidele mu ijambo rye yatangiye ashimira ababatabaye, akomeza
cyane abacitse ku Icumu by'umwihariko abo ku Mayaga. Avuga ko bagiye babeshywa
kenshi ko bashyinguye abatari abo mu miryango yabo aho yagize ati “Twabeshywe kenshi ko abo dushyinguye atari bo
bacu, tugahora ducukura ntitubabone. Imirimo n'amashuri byarahagaze duta
umutwe. Ntituziyambura ubuzima tuzaharanira kubaho kubera abacu bari mu
nzibutso. Erega abacu baturaze urukundo n'ubutwari ntibaturaze kwiyahura n’ubugwari.”
Jean Fidele Uwayezu uhagarariye abafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza yabunamiye
Yakomeje asaba abanyarwanda bose kumva umusonga w’abacitse
ku icumu anabaza niba bikwiye ko hari abatarashyingura mu cyubahiro mu mvugo
yari yuzuye agahinda ati “Niba turi umuryango
w'abanyarwanda, ubu buri wese agerageza kumva umusonga w'abacitse ku icumu? Ese
ubu mu myaka 25 tumaze dutanga imbabazi tutazisabwe koko birakwiye ko haba hari
abo tutaranamenya aho bajugunywe? Abarenga 89,000 bashyinguye muri uru Rwibutso
rwa Nyanza ariko nyamara hari abandi tutazi aho bari.”
Ntibikwiye ko hari abataraboneka ngo bashyingurwe
Jean Fidele Uwayezu yakomeje kandi avuga ko hari abahora bababwira
ko abo baberetse atari bo.
Yavuze ko ahantu harenga 44 bahagiye bashaka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko hari n'aho
basangaga bababeshya nta mibiri iriyo. Yashimangiye ko bazarwanira ishyaka u
Rwanda ati “U Rwanda tuzarurwanirira
nibiba na ngombwa natwe dushaje tuzarurasanira.”
Jean Fidele Uwayezu yasobanuye imiterere y’urwibutso rwa
Nyanza aho igice cya 1 cyamaze kuzura ari nacyo kibitse imibiri igera ku bihumbi
mirongo inani n’icyenda ariko hari ikindi gice kizubakwa cy’ibindi byumba.
Yasobanuye ko urwibutso ruzaba rugizwe n'ibyumba 3 harimo Icyumba kirimo Amazina y'abishwe
muri Jenoside bashyinguwe muri urwo rwibutso, Icyumba yise icy’umukara kizaba
kigaragaza uruhare rw’abakoze Jenoside n'icyumba cy’aho kuruhukira nyuma yo
gusura urwibutso.
Icyiciro cya 1 cy'Urwibutso rwa Nyanza ruri ku Mayaga cyamaze kuzura
Mu gusoza, Jean Fidele Uwayezu yegereye amasanduku 20 yari ahagarariye andi menshi ashyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nuko ati “Mwapfuye gitwari
mwadusigiye umurage mwiza wo gukunda bose n'abatagira urukundo. Mwapfuye
Gikirisitu musenga rwose, turabishima.
Mwazize uko mwaremwe. Ntimutugaye ko twatinze kubatuza heza amashami yashibutse
yari atarakomera. Turabakunda kandi tuzahora tubibuka. Ntimuzazima twararokotse!”
Ingabo za RPF Inkotanyi zihora zishimirwa ko zahagaritse Jenoside
TANGA IGITECYEREZO