Mu gikorwa cyabereye i Nyanza ahazwi nko ku Mayaga cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya avuga ko atari azi ko bizashoboka ko yabyara kubera ibisongo yatewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuhamya bwe yabutangiye avuga ibyamubayeho aho byatangiye abona abantu bicwa ariko kuko yari umwana ntakamenye icyo bazira kugera ubwo bamwe mu babyeyi babo biyemeza kurwana bakoresheje amabuye barwanya abafite imbunda n’imihoro n’ubuhiri n’ibindi, banga gupfa bahagaze biyemeza gupfa bagenda. Aho bageraga hose bababwiraga ko Imana y'Abatutsi yahunze. Bukuru yavuze ko bahungiye mu rusengero bizeye ko nta wabasangamo ariko kuko Padiri yari yararurangaje ngo batazamusenyera urusengero barahabasanze bamwe baricwa abandi barabacika nawe arimo.
Mu #kwibuka25 i Mayaga
Yavuze ko bihishakaga mu bihuru no muri vetiveri uko bateye intambwe bagahura n'interahamwe
zikabajyana kuri Bariyeri iri hafi. Yafashwe ku ngufu, aterwa ibisongo cyane. Inshuro nyinshi yararaga akabakabwa n'abagabo bamubyaye bangana na se.
Aho yabashaga kugera akabona nta wumuzi, yihakanaga kuba Umututsi inshuro
nyinshi akavuga ko ari umuhutu, ko iwabo bari bamutumye imbere gato. Iyo yabonaga
abari inshuti z'iwabo yibwiraga ko bagiye kumuhisha akabahungiraho nyamara
bakaba ari bo bamutanga ngo yicwe.
Yatewe ibisongo kenshi afatwa ku ngufu akarira
akaboroga akavuza induru ibintu avuga ko atazabyibagirwa mu buzima bwe bwose. Bukuru
yavuze kandi ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi byageze aho bagahigishwa imbwa
mu bihuru, bagahungira ku bo ababyeyi babo bagiriye neza ariko ntibabahishe.
Yafashwe ku ngufu n'abakuru cyane ndetse n'abana bato cyane kuri we. Yavuze ko
yasabye imbabazi ngo yicwe ati “Nisabiye
Abahutu kunyica aho gukomeza gupfa nabi, barabyanga, baransiganira, bakarebana
hakabura unyica, nyuma umugabo wari inshuti ya papa aranjyana akajya yica abandi
ndeba nkaceceka. Ndi iwe mu rugo nakoreshejwe imirimo y'agahato ngo batanyica
nanjye, umugore we akanga kungaburira.”
Bicaga ababyeyi batwite bakabafomoza inda Bukuru
abireba ndetse avuga ko na mukuru we yishwe umugabo we arebera. Yongeyeho ko na nyuma aterekanye aho yamushyize ngo bamushyingure mu cyubahiro. Yagize ati “Mukuru wanjye bamwishe umugabo we arebera ntiyagira icyo akora na
nyuma ntiyatwereka aho yamushyize ngo tumushyingure mu cyubahiro. Yatwerekaga
ahantu tugacukura tukamubura ariko nyuma dusanga yaramushyizeho amase n'umuyoboro
w'amaganga ndetse yari yaramuzingazingiye mu musambi gusa, kandi yari afite
ubushobozi bwo kumushyingura. Twasanze yarabaye nabi cyane kandi aho twamusanze nabwo twamweretswe n'undi mugore
waho kuko uwo mugabo we yavugaga ko yari yarahibagiwe.”
Byageze aho Bukuru baramwohereza ngo asange Inkotanyi yanga kujyayo kuko abandi boherejeyo, interahamwe zabiciye mu nzira. Yajyaga abura aho
ahungira ndetse yanageze ku Gikongoro bimubera bibi bakajya babeshya ko bagiye gushaka
ababyeyi babo. Bakomeje babaho bicwa n'inzara cyane, akajya ahekenya amasaka
yumye. Aho aciye hose agahora abeshya ko yaburanye n'ababyeyi be ari kujya
kubashaka kuko nta wari umuzi muri izo nce. Bagiye mu kigo cy'Abafaransa baziraga cyane Inkotanyi ariko kubera Imana nk’uko yabivuze, nyuma Inkotanyi
ziboherereza imodoka zo kubatwara bataha, aruhukira kwa Nyinawabo.
Bukuru yasoje ubuhamya bwe ashimira cyane Imana ko
yabashije kubyara ndetse nta na SIDA yarwaye ati “N'ubwo narwaye ibisongo byinshi natewe muri
Jenoside, abagabo bamfashe ku ngufu ari benshi ariko sinarwaye SIDA kandi nabashije kubyara. Hari
benshi n'ubu nzi rwose byanze gushaka abagabo byananiye kandi
barwaye na SIDA batewe n’ababafashe ku ngufu.” Uyu mubyeyi yavuze ko yari
azi ko ari we Mututsi wenyine usigaye ku isi ariko ashimira cyane Imana ndetse na
RPF Inkotanyi kuba barabarokoye agashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa
Repubuliya y’u Rwanda, Paul Kagame ku ntambwe ishimishije amaze kugezaho u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO