RDF Military Band yashyize hanze Album nshya y'amashusho y'indirimbo icumi mu rwego rwo kwizihiza umunzi wo Kwibohora ku nshuro ya 25. Iyi album nshya bise 'Ubudasa' bayishyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 02/07/2019.
RDF Military Band babinyujije ku rubuga rwa Twitter bamenyesheje abanyarwanda ko bashyize ku mugaragaro indirimbo icumi nshya mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25. Kuri ubu amashusho y'izi ndirimbo wayasanga kuri Youtube kuri channel ya Rwanda Defence Force.
RDF Military Band izwi mu ndirimbo zinyuranye zuje ubutumwa butaka u Rwanda, ubukangurira abanyarwanda gukunda igihugu ndetse n'ubwigisha abanyarwanda amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu. Kuri ubu RDF Military Band bashyize hanze umuzingo mushya ugizwe n'indirimbo icumi (10) arizo: Izuba wakati Ule, Imbaraga z'iterambere, Jeshi la wana nchi, Dutezimbere u Rwanda, Twarahiriye, Ndi Umunyarwanda, Urw'imisozi Igihumbi n'Ubudasa yitiriwe iyi album.
Iyi ni album ya gatanu RDF Military Band bashyize hanze
Aya mashusho agaragaramo ingabo z'igihugu zicinya umudiho
Reba indirimbo 'Ubudasa' yitiriwe alubumu
Reba indirimbo 'Imbaraga z'iterambere'
Amashusho y'indirimbo 'Duteze imbere u Rwanda'
Reba amashusho y'indirimbo 'Wakati ule'
Amashusho y'indirimbo 'Urw'imisozi igihumbi'
Amashusho y'indirimbo 'Twarahiriye' ya RDF Military Band
Amashusho y'indirimbo 'Wanajeshi wa RDF'
Amashusho y'indirimbo 'Ndi Umunyarwanda'
Amashusho y'indirimbo 'Jeshi la Wananchi'
TANGA IGITECYEREZO