Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 27 mu byumweru bigize umwaka tariki 2 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’183 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 182 ngo umwaka urangire. Uyu munsi twinjiye mu gice cya 2 cy’umwaka.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1822: Abacakara b’abirabura 35 bishwe bamanitswe muri Leta ya Carolina y’amajyepfo, bahorwa gushaka gukora ubwigomeke.
1881: Charles J. Guiteau wari umunyamategeko yarashe perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika James Garfield aramukomeretsa bikomeye, akaba yaraje kwitaba Imana tariki 19 Nzeli azize ibi bikomere.
1897: Umushakashatsi w’umutaliyani Guglielmo Marconi yahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi bwa Radiyo.
1964: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Lyndon B. Johnson yasinye itegeko ribuza ivangura iryo ariryo ryose mu ruhame.
Abantu bavutse uyu munsi:
1904: René Lacoste, umukinnyi wa Tennis akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye imipira yo mu bwoko bwa Polo (izwi nka Lacoste), yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1996.
1925: Patrice Lumumba, umunyapolitiki wabaye minisitiri w’intebe wa mbere wa Kongo (DRC) yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1961.
1969: Jenni Rivera, umuhanzikazi w’umunyamerika akaba n’umukinnyikazi wa filime nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.
1985: Ashley Tisdale, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.
1986: Lindsay Lohan, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika akaba n’umuririmbyikazi yabonye izuba.
Abantu bitabye Imana uyu muns:
1778: Jean-Jacques Rousseau, umucurabwenge, akaba n’umunyamuziki w’umusuwisi yaratabarutse, ku myaka 56 y’amavuko.
2000: Joey Dunlop, umukinnyi w’amasiganwa kuri moto w’umunya-Ireland, akaba nk’umwe mu bakinnyi b’uyu mukino 5 ba mbere babayeho mu mateka y’uyu mukino yitabye Imana, ku myaka 48 y’amavuko.
2013: Douglas Engelbart, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye agakoresho ka mudasobwa kazwi nka Souris (mouse), yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibintu bidasanzwe bigaragara mu kirere bizwi nka UFO (World UFO Day)
TANGA IGITECYEREZO