Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo inkuru za Yannick Gisagara wari ufite uburwayi bw’impyiko zavuzwe cyane aho yakorerwaga ubuvugizi ngo ajye kuvuzwa mu gihugu cy’u Buhinde ndetse akaba yaranagiyeyo n’ubwo byaje kurangira yitabye Imana aho yaguye mu Bitaro bya Kanombe.
Yannick Gisagara warwariye mu bitaro bitandukanye
bya hano mu Rwanda harimo Ibitaro Byitiriwe Umwami Faysal ari naho yamaze igihe
kinini arwariye nyuma yaho ahava atangiye koroherwa. Abagira neza
batandukanye baritanze ngo Yannick ajye kuvurizwa mu Buhinde ndetse na Leta y’u
Rwanda yemera kugira uruhare mu kuvuzwa kwe.
Gisagara Ynnick ubwo yari arwaye arembye
Hamwe n’uwagombaga kumuha impyiko, Innocent ndetse n’umurwaza
we Claude ari nawe waganiraga bya hafi n’umunyamakuru wa INYARWANDA berekeje mu
Buhinde aho Yannick yakomeje gukurikiranwa byimbitse nyuma baza kugaruka mu
Rwanda ariko bakihagera Yannick yongeye kuremba ajya mu bitaro ariko nyuma aza
kubivamo nk’uko umurwaza we yabihamirije Inyarwanda.com
Yannick Gisagara na Innocent, umuvandimwe we wagombaga kumuha impyiko bagiye mu Buhinde
Ku munsi w’ejo ni bwo Yannick yongeye kuremba ajya
muri Coma ajyanwa mu Bitaro bya Kanombe nk’uko umurwaza we yabitangarije
Inyarwanda kuko ngo basanze yari yaviriye imbere bikagera ku bwonko bityo hari
hakenewe umuntu ufite Groupe Sanguin ya O wakwemera gutanga amaraso agahabwa
Yannick bityo yava muri Coma bagakomeza ibikorwa by’ubuvuzi bivugwa ko
yagombaga no kubagwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amakuru yageze ku
Inyarwanda.com yavugaga ko amaraso ya O yabonetse ariko bagombaga gutegereza
Yannick akava muri Comma bakabona kumukorera ibindi bikorwa by’ubuvuzi.
Yannick ubwo yerekezaga mu Buhinde yari afite icyizere cyo gukira
Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yashakaga kumenya
niba uburwayi bw’impyiko bwari bwamujyanye mu Buhinde bufite aho buhuriye n’icyo
kibazo cyo kuvira imbere bikagera ku bwonko yatangarijwe ko mu gihe yari ari mu
Buhinde atigeze ahindurirwa impyiko n’ubwo ari cyo cyari cyamujyanye. Ahubwo
ngo bamubaze bamukorera ubundi buvuzi ndetse akanakomeza gukorerwa Dialyse kuko
basanze afite ikibazo cya Hypetension bitari gushoboka ko impyiko isimbuzwa
ndetse ngo bikaba byanagize uruhare muri uko kuvira imbere. Amaze koroherwa
yoherejwe mu Rwanda mu gihe abenshi batekerezaga ko yahinduriwe impyiko kandi
bitarabayeho.
Yannick Gisagara mbere yo kurwara
Ku gicamunsi cy’uyu wa kane ni bwo amakuru y’urupfu rwa Yannick Gisagara yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga ariko abaganga bari bari kumukurikirana ndetse n’abarwaza ba Yannick Gisagara bakavuga ko bitararangira kuko umutima wari utarahagarara gutera ndetse bategereje ko umubyeyi we ahagera akemeza ko yakurwaho Supporting Machines. Ku isaha ya saa 16:10 ni bwo bemeje ko Yannick Gisagara yamaze kwitaba Imana.
Andi makuru ku byerekeye Yannick Gisagara INYARWANDA irakomeza kuyabakurikiranira bya hafi. Tumwifurije Kuruhukira mu mahoro.
TANGA IGITECYEREZO