RFL
Kigali

Dream Boys baratamira Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2019 9:58
0


Itsinda ry’abasore babiri Dream Boys rigizwe na Platini Nemeye[Platini] na Mujyanama Claude [TMC], batumiwe gutaramira abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019.



Ni mu gitaramo cyiswe ‘Special Friday Party’ giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019. Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo ku muhanda wa Cosmos mu Mujyi wa Kigali.

Dream Boys ni itsinda rikomeye mu muziki nyarwanda begukanye ibikombe bitandukanye birimo na Primus Guma Guma Super Stars.

Ni ku nshuro ya kabiri bagiye gukorera igitaramo Bauhaus Club Nyamirambo nyuma y'uko bahataramiye kuya 08 Werurwe 2019 bakishimirwa mu buryo bukomeye.

Muri iki gitaramo iri tsinda rigiye gukorera Bauhaus Club Nyamirambo; Deejay Theo niwe uzifashishwa mu kuvangavanga umuziki. Hari kandi itsinda ry’ababyinnyi bo muri Uganda rizasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

Mu bihe bitandukanye Dream Boys bagiye bashyira hanze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Bashyize hanze indirimbo nka ‘Baramponda’, Urare aharyana’, ‘Rome&Juliet’, ‘Wagiye kare’, ‘Ruracyariho’, ‘Bucece’ n’izindi nyinshi.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Dream Boys bagiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND