Kigali
19:39:14
Jan 8, 2025

Nyina wa Babo, Umunyamideri uri muri Festival iri kubera mu Budage yababajwe no kuba ataritabiriye ibirori bya Mercedes Benz byabereye i Kigali

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/06/2019 16:32
1


Sandrine Horn Murorunkwere, umunyarwandakazi utuye mu Budage, ukora akazi ko kumurika imideri ituruka mu Rwanda akaba akunze gutumirwa mu ma Festival atandukanye yo kumurika imideri, ari muri Afrika Karabik Festival iri kubera mu Budage aho agaragaza imideri ituruka mu Rwanda akaba yarababajwe no kuba ataritabiriye Show ya Mercedes Benz.



Amaze gukora ahantu hatatu hatandukanye ariho muri Regensburg na Starnberg ndetse no muri Könisgbrunn aho yakoreye igikorwa yateguye cya Fashion Show. Yadutangarije ko asigaje ahandi hane ariho; Freising, Landshut, Passau,na Australie ndetse kuri ubu akaba ari kwitegua kwerekeza muri Tokyo mu bikorwa byo kumurika imideri mu gikorwa cya Kigali Fashion Week kizabera, Tokyo, Canada na United Kingdom n’ahandi.


Ubwo bamurikaga imideri yo mu Rwanda muri Afrika Karabik Festival

Mu mpera za Gicurasi nibwo uyu munyamideri yatangiye kujya muri ‘Afrika Karabik Festival’ naho mu ntangiriro z’ukwezi kwa 6 akaba yarateguye igikorwa cye bwite cyo kumurika imideri ibintu ahamya ko abantu bishimiye cyane bakanamusaba kujya abikora kenshi bikanamuhesha amahirwe menshi n’icyizere byo gukomezanya n’izo Festival amaze iminsi amurikamo imideri, aho agaragaza imyenda yaturutse mu Rwanda.


Mu gikorwa yateguye cyo kumurika imideri

Sandrine Horn Murorunkwere, ni nyina w’umuhanzikazi ukiri muto uzwi ku izina rya Babo wakoranye indirimbo na Urban Boyz bise ‘Ich Liebe Dich’ n’indi yitwa ‘Turn Up’. Ubwo uyu mubyeyi yaganiraga n’umunyamakuru wa INYARWANDA yavuze aho bagiye bajya ndetse n’amatariki bagiyeyo kuko batangiye tariki 25 Gicurasi 2019 bikazarangira ku itariki 27 Nyakanga 2019 akabona kujya muri Tokyo.



Itsinda ry'abanyarwanda baba mu Bubiligi bagiye kuririmba muri iyo Festival

Yadusangije agahinda yagize ku bwo kuba ataritabiriye Fashion Show ya Mercedes Benz aho yagize ati “Nari kuza muri show ya Mercedes Benz na Kigali Fashion Week ariko kuko narifite akazi keshi inaha ntibyankundira. Ariko maze gukorera i Kigali ntumiwe na Munyeshuri John wa Kigali Fashion ndetse tumaze no gukorana show zabereye Brusel na Holland umwaka ushize.” Iyi Festival arimo ubu yatangarije INYARWANDA ko yateguwe n’umunyakenya yitwa Anna Penzi, naho we agatumirwa nk’umu Design umurika Made in Rwanda.


Sandrine Horn Murorunkwere, nyina wa Babo yababajwe no kutitabira ibirori bya Mercedes Benz

Ubwo twamubazaga icyamuteye kwitabira iyi Festival yagize ati “Icyanteye kwitabira iyi Festival ni uko nashaka kwerekana ibikorerwa iwacu ndetse nkamenyekanisha igihugu cyanjye, u Rwanda nifashishije Brande yanjye yitwa ‘Sahorn Design’.” Yasoje atubwira ko umwaka utaha nyuma yo kuva Tokyo na Amerika mu bikorwa byo kumurika imideri agomba kuzaza mu Rwanda.

ANDI MAFOTO Y'IMYENDA YA MADE IN RWANDA BAMURIKA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki5 years ago
    Ndumunyarwanda dutegerezwa kwikorera nugukorerera igihugu cyatubyaye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND