Kigali

VIDEO: Ihere ijisho ikiganiro RIB, Minisiteri y’urubyiruko na Polisi bahaye abambuwe utwabo mu nama yateguwe n'abatekamutwe

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:26/06/2019 1:17
0


Kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko RIB ihagaritse mu maguru mashya ubutekamutwe bwakorerwaga ku nyubako yubashywe mu Rwanda no muri Afurika ariyo Kigali Convention Center, nyuma batanze ikiganiro ku bari bamaze kwamburwa utwabo.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 25/06/2019 kuri Kigali Convention Centre hari hateguwe inama yiswe Money Wealth Business Conference mu ntego yo guhugura abashaka kuba ba rwiyemezamirimo. Icyakora iyi nama ntiyabaye kuko yaburijwemo na RIB na cyane ko yari yateguwe n'abatekamutwe. Abiyandikishije basaba kwitabira iyi nama, bizejwe ko bazahabwa amadorali 197 inama irangiye, nyuma batungurwa no kwishyuzwa mu buryo budafututse ndetse bubatunguye.

Nyuma y’uko RIB ihagaritse ubutekamutwe kuri Kigali Convention Centre, imvururu zari zatangiye kuvuka, cyane ko bamwe mu bari bambuwe utwabo bitari biboroheye kwakira igihombo bari bagize. Polisi yagerageje guhosha izi mvururu ndetse yinjiza abari hanze mu cyumba kimwe cya Kigali Convention Centre, kugira ngo bagirane ibiganiro na Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi, Colonel Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RIB na DIP Namuhoranye Felix.

Nyuma yo gucuzwa utwabo, Colonel Jeannot Ruhunga yijeje aba bambuwe utwabo ko buri muntu wese ufite aho ahuriye n'ubu butekamutwe azabibazwa naho ikibazo cy'abatanze amafaranga yavuze ko hari ayamaze gufatwa n'ubwo ari make. Yagize ati: "Kuri mwe mwatanze amafaranga, icyo tugiye gukora muri make, abayatanze kuri Mobile Money twamaze kuyafata, ndetse n'abayatangiye ahangaha ayo mwatanze  turayafite icyo mbasaba ni uko kugira ngo hatabaho ibintu byo kuvunda buri wese ajye kuri sitasiyo ya Polisi na RIB aho aturuka. Muduhe umwanya dushake amakuru ku cyaha cyakozwe ejo buri wese azajye kuri sitasiyo ya Polisi na RIB abaze aho ikibazo kigeze." 


DIP Namuhoranye Felix  yavuze ko nta wundi muntu uzafasha abanyarwanda ku kurwanya ubutekamutwe atari abanyarwanda ubwabo  

Ihere ijisho ikiganiro Polisi, RIB na Minisiteri y'urubyiruko bahumurije abambuwe utwabo mu nama yateguwe n'abatekamutwe


Reba ikiganiro twagiranye n'abambuwe utwabo


Soma izindi nkuru zijyanye n'iki kibazo: 

KIGALI: Hagiye kuba inama y'abashaka kuba ba Rwiyemezamirimo izatanga ubumenyi bufite agaciro k'amadolari 197, abazayitabira bafite impungenge

 - RIB yahagaritse ubutekamutwe kuri Kigali Convention Centre, imvururu zari zatangiye kuvuka, ngo hari n'abari baturutse muri Congo baje mu nama


Minisitiri aganiriza abambuwe utwabo n'abatekamutwe


Colonel Jeannot Ruhunga yasabye abambuwe ibyabo gukurikirana amafaranga yabo banyuze kuri sitasiyo ya RIB na Polisi y'aho baturuka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND