RFL
Kigali

Umuryango Mercy Ministries International wahagaritse gukorera mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/06/2019 19:59
0


Mercy Ministries International ni umuryango wa Gikristu watangiye gukorera mu Rwanda kuva muri 2007 ukaba ufite mu ntego zawo guharanira ko habaho amahoro ndetse n’Ubwiyunge mu bihugu bitandukanye ukoreramo. Kuri ubu uyu muryango wamaze guhagarika gukorera mu Rwanda.



Pastor Nyamutera Joseph umuyobozi wa Mercy Ministries International yavuze ko uyu muryango wahagaritse gukorera mu Rwanda nk'umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta. Yashimye ubufatanye n'imikoranire myiza izira amakemwa bagiranye na Leta y'u Rwanda.

Mu itangazo yateyeho umukono ryagiye hanze kuri uyu wa 24/06/2019, Pastor Nyamutera Joseph yagize ati "Umuryango Mercy Ministries International uramenyesha Abanyarwanda ko uhagaritse gukorera mu Rwanda nk'umuryango mpunzamahanga utegamiye kuri leta. Dushimishijwe n'ubufatanye bwiza n'imikoranire izira amakemwa twagiranye na leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa. Tubaye tubashimiye."


Pastor Nyamutera Joseph umuyobozi wa Mercy Ministries International






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND