Kigali

“Byanyeretse ko dufite ababyeyi badushyigikiye”-Munyakazi avuga kuri Mushikiwabo wanyuzwe n’inganzo ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2019 16:41
0


Umukirigitananga Deo Munyakazi yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yaramugaragaje nk’umusore ‘usobanutse’. Avuga ko byamweretse y’uko nk’abahanzi bafite ababyeyi bazirikana banumva ibyo bakora.



Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda, ku wa 16 Kamena 2019, yitabiriye ibiganiro “Colloquium 2019/ Culture for the Future”. Ni ibiganiro byibanze ku guhanga udushya no gusangira ibitekerezo ku iterambere ry'Umuco muri rusange. Ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Bruxelles (Bozar).

Louise Mushikiwabo ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama nyunguranabitekerezo. Yanditse kuri Twitter, avuga ko yishimiye guhura na Deo Munyakazi yise umusore ‘usobanutse’ anakomoza ku butumwa yatangiye muri iyi nama.

Yagize ati “Nishimiye kubona uyu musore usobanutse w’Umunyarwanda witabiriye iyi nama natanzemo ikiganiro muri iki gitondo. Ubutumwa bwa ngombwa nari mfite ni uko ibihangano by’umuco bikwiye kandi bigomba kuvamo umusaruro utunga ba nyirabyo, ukanatera inkunga ubukungu bw’ibihugu byabo.”

Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2019 ni bwo Munyakazi Deo yageze i Kigali, yakirwa n'abo mu muryango we barimo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Albert Niyonsaba, Mushiki we Niyifasha Esther usanzwe ari umukirigitananga n’abandi.

Deo Munyakazi yatangarije INYARWANDA ko nta biganiro byihariye yagiranye na Louise Mushikiwabo ariko ko yasanze ari ‘umufana we’ mu buryo nawe byamwutunguye. Yagize ati “Byarandenze! Byarantunguye nabuze ukuntu nifata kuko ntabwo nabitekerezaga.”

Yungamo ati “Byanyeretse ko hari abantu badushyigikiye dufite ababyeyi badushyigikiye kandi hari ikintu badufitiye badufitiye umwanya batwumva kandi bakunda ibintu dukora. Byampaye imbaraga zikomeye. Icyantunguye nasanze anzi mbese ari umufana wihariye.”

Louise Mushikiwabo yatangaje ko yanyuzwe n'inganzo ya Deo Munyakazi

Munyakazi yavuze ko muri ibi biganiro yahuriyemo n’abantu benshi bahuje umwuga harimo abahanzi, abakora cinema, abanditsi b’ibitabo aho avuga ko yabavomyeho ubumenyi buzamufasha kugera kuri zimwe mu ntego ze. 

Avuga gutumirwa muri ibi biganiro byamunejeje kuri we ndetse yumva ko ari ishema no ku banyarwanda bose. Avuye mu Bubiligi anataramiye abakirisitu bo muri ADEPR mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, cyabaye kuya 22 Kamena 2019 ahitwa Dr Meersman 14.

Ibi biganiro byanitabiriwe n’abandi banyarwanda nka Carole Karemera washinze Ikigo cyigisha gukina ikinamico Ishyo Arts Rwanda, umwanditsi wa filime wanegukanye ibihembo bikomeye, Joel Karekezi n’abandi.

Deo Munyakazi yakiriwe n'abo mu muryango we

Munyakazi hamwe na mukuru we Albert Niyonsaba

Munyakazi na Mushiki we Niyifasha Esther


Munyakazi avuga ko yashimishijwe no gusanga Mushikiwabo ari umufana we

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA DEO MUNYAKAZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND