Mu busanzwe AS Kigali ni ikipe y’umujya wa Kigali kuko umujyi uyifasha buri kimwe ijana ku ijana mu gihe ikipe ya Kiyovu Sport nayo iba mu maboko y’umujyi ariko ikaba inafite umubare w’abafana bakunze kuyitera inkunga mu mikoro kuva yashingwa mu 1964.
Mu minsi
ishize ni bwo amakuru yatangiye gucicikana bivugwa ko hari gahunda y’uko ikipe
ya AS Kigali na SC Kiyovu zahuzwa zigakora ikipe imwe. Gusa nta butumwa bwemewe
bwigeze bujya hanze bugaragaza iyi gahunda.
Mu ibaruwa
yagiye hanze iriho umukono w’abayobozi b’amakipe yombi ndetse ikaba yageze mu
biro by’umujyi wa Kigali, harimo ko komite nyobozi z’amakipe yombi zahuye
bakaganira ku gitecyerezo cyo kwihuza ndetse bakaza kubihurizaho.
Nyuma y’uko
komite ya Kiyovu Sport n’iya AS Kigali bameje ko bagomba kwihuza, Kayumba Jean
Pierre Perezida wa Kiyovu Sport na Kanyandekwe Pascal Perezida wa AS Kigali basinye
ku ibaruwa igomba gusuzumwa n’ubuyobozi bukuru bw’umujyi wa Kigali kugira ngo
bahe umugisha iki cyifuzo cyo guhuza imbaraga.
Ikigaragara
kuri iyi baruwa n’uko yanditswe tariki 24 Gicurasi 2019 ikagera ku biro by’umujyi
wa Kigali tariki 27 Gicurasi 2019.
TANGA IGITECYEREZO