RFL
Kigali

Kiyovu Sport na AS Kigali bemeye kwihuza bagakora ikipe imwe y’umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/06/2019 13:33
0


Mu busanzwe AS Kigali ni ikipe y’umujya wa Kigali kuko umujyi uyifasha buri kimwe ijana ku ijana mu gihe ikipe ya Kiyovu Sport nayo iba mu maboko y’umujyi ariko ikaba inafite umubare w’abafana bakunze kuyitera inkunga mu mikoro kuva yashingwa mu 1964.



Mu minsi ishize ni bwo amakuru yatangiye gucicikana bivugwa ko hari gahunda y’uko ikipe ya AS Kigali na SC Kiyovu zahuzwa zigakora ikipe imwe. Gusa nta butumwa bwemewe bwigeze bujya hanze bugaragaza iyi gahunda.

Mu ibaruwa yagiye hanze iriho umukono w’abayobozi b’amakipe yombi ndetse ikaba yageze mu biro by’umujyi wa Kigali, harimo ko komite nyobozi z’amakipe yombi zahuye bakaganira ku gitecyerezo cyo kwihuza ndetse bakaza kubihurizaho.

Nyuma y’uko komite ya Kiyovu Sport n’iya AS Kigali bameje ko bagomba kwihuza, Kayumba Jean Pierre Perezida wa Kiyovu Sport na Kanyandekwe Pascal Perezida wa AS Kigali basinye ku ibaruwa igomba gusuzumwa n’ubuyobozi bukuru bw’umujyi wa Kigali kugira ngo bahe umugisha iki cyifuzo cyo guhuza imbaraga.

Ikigaragara kuri iyi baruwa n’uko yanditswe tariki 24 Gicurasi 2019 ikagera ku biro by’umujyi wa Kigali tariki 27 Gicurasi 2019.


Ibaruwa amakipe yombi yandikiye umujyi basaba guhuzwa bakaba ikipe imwe   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND