Iyo umugore atangiye guhagarika gukunda, bisa nk'aho isi igeze ku iherezo. Hari ibimenyetso bimwe na bimwe bishobora kukwereka ko yatangiye gucogora mu rukundo rwanyu ari nabyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.
Basore namwe bagabo, ibi ni bimwe mu byo uzagenda
ubona ku mugore cyangwa umukobwa utakiri mu rukundo nawe.
1.Ntakikwitaho
byihariye
Iyo umukobwa cyangwa umugore atakigukunda wowe
mugabo, uburyo bwo kukwitaho bupfa gahoro gahoro. Ntaba agishishikajwe
no kumenya amakuru yawe no kukwitaho birakendera.
2.Ntaba
akikwiyumvamo
Iyo umukobwa ari mu rukundo, aba yumva umusore
bakundana ari we mwiza mu bandi bose. Ariko iyo atakimukunda, aba yumva ari
usanzwe kuri we, n’ubwo yagerageza gusa neza gute, akomeza kubona nta
kidasanzwe uwo muhungu kimuriho kuko aba atakimwiyumvamo.
3.Nta
ngufu agishyira mu byanyu
Iyo akiri mu rukundo, ashyira imbaraga mu rukundo
rwanyu, ariko iyo atangiye kugenda biguruntege mu gushaka icyateza imbere
urukundo rwanyu, musore menya ko umukobwa atakigukunda nka mbere.
4.Kuvugana
birakendera
Uburyo bw’itumanaho hagati yanyu, butangira
kugabanyuka, aho mwajyaga muvugana amasaha menshi, mukaganira museka biburirwa
irengero kuko atakigukunda ntanatuma umenya amakuru ye, ahubwo uba nk’umuntu
mushya kuri we.
5.Ntakita
ku byiyumvo byawe
Iki nacyo cyakugaragariza ko umukobwa mwakundanaga
mutakiri kumwe, atangira kujya akora ibintu byose atitaye kuko uri bwiyumve,
ndetse n’amarangamutima yawe niba wishima cyangwa ubabara ntabyitaho.
6.Ibyo
umukorera ntibikimufasheho
Iyo umukobwa
atakiri mu rukundo nawe cyangwa kugukunda byaragabanyutse, usanga atakita cyane
ku byo umukorera mu gihe mbere utuntu duto wamukoreraga twamushimishaga cyane,
aha ho kuko atakiri kukwiyumvamo, n’iyo wamukorera ibikomeye gute ntaba
abyitayeho habe na gato.
7.
Buri gihe kuvugana bituruka kuri wowe
Haruguru twavuze ko kuvugana kwanyu biba bigoraye,
aha ho tugarutse tuvuga ko iteka usanga ari wowe umusore ushyira imbaraga mu
kuvugana kwanyu kuko we biba bitakimufasheho hakaba n’ubwo atakwitaba kandi ari
wowe umwihamagariye.
8.Nta
kintu cyihariye akigukorera
Umukobwa
utakiri mu rukundo, ntaba akigira umuhate wo kugukorera udushya. Kukwitaho no
kukwereka ko ukunzwe ntibiba bikimuraje ishinga.
9.Ntakikwitaho
Ndatekereza
ko buri wese azi ukuntu umukobwa ndetse n’umuhungu uri mu rukundo wese
agerageza kwita ku tuntu twose, ariko umukobwa uri kubivamo, no kukwitaho
bigenda buheriheri.
10.Ntagishaka kukubwira ibye
Iyo
umukobwa ari mu rukundo, ahora akubwira byinshi kuri we, akakubwira gahunda ze
bwite, ariko iyo yatangiye kugabanya urukundo no kukubwira gahunda ze
birahagarara.
Ibi ni
bimwe mu byo ushobora kureberaho ubona ko umukobwa yatagiye kugabanya urukundo
kuri wowe. Niba atangiye kukwereka ibi bimenyetso, muganire mukemure ikibazo
bikiri mu maguru mashya.
TANGA IGITECYEREZO