Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Arsenal, Henrikh Mkhitaryan yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Betty Vardanyan usanzwe ari umwana w’umunyapolitike Mikael Vardanyan wo muri Armenia.
Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019. Inkuru y’urukundo rw’aba bombi bakomeje kuyigira ibanga kugeza mu Ukuboza 2018 ubwo bombi bambikanaga impeta y’urudashira.
Bakoze ubukwe bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’amezi arindwi bahannye igihango. Berekeza aho biyakiriye ku nkombe za Venice bafashe ubwato banyura mu nyanja bafatwa amafoto na bagafotozi bagera kuri batatu yahishuraga umunezero ukomeye ku munsi wabo.
Uyu mukinnyi yanditse kuri instagram ahamya ko yakoze ubukwe n’umukobwa yihebeye, agira ati “Yemeye gushyingiranwa nanjye kandi azabana nanjye iteka ryose.” Ubumwe bwabo babushimangiriye mu ifoto bifotoje bahuje ibiganza.
Betty warushinze n’umukinnyi Mkhitaryan yari afite indabo z’ibara rya ‘pink’ yambaye ikanzu ndende y’ibara ry’umweru. Henrikh Mkhitaryan w’imyaka 30 y’amavuko akoze ubukwe akurikira abandi bakinnyi ba Arsenal barushinze mu bihe bitambutse barimo Mesut Ozil ndetse na Sead Kolasinac. Uyu mukinnyi yavutse kuya 21 Mutarama 1989 avukira i Yerevan muri Armenia. Areshya na 1.78m agapima ibiro 75.
Mkhitaryan n'umukunzi we bakoze ubukwe bunogeye ijisho
Uyu mukinnyi yasomye umukunzi we
Bombi bagiye mu bwato bwihariye bafotorwa
Betty warushinganye na Mkhitaryan ni umwana w'umunyapolitike
TANGA IGITECYEREZO