RFL
Kigali

Amateka ya Clarisse Karasira wasubitse kwiga itangazamakuru akiyigira Politike, uko yahuye na Alain Muku, umubano we na Igisupusupu,..–IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/06/2019 13:59
3


Clarisse Karasira ni umuhanzi muri iyi minsi ugezweho mu bakunzi ba muzika bitewe n'uko ari umwe mu bahisemo gukora injyana Gakondo mu rugendo rwe rwa muzika. Uyu mukobwa uri mu bagezweho twagiranye na we ikiganiro atuganiriza ku mateka ye, ubuzima bwe uko yinjiye mu muziki n'uko yaje guhura n'abamufasha.



Karasira Clarisse wavukiye i Masaka ho mu mujyi wa Kigali yize mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza aza kwiga itangazamakuru muri Mount Kenya University. Nyuma y’umwaka umwe yiga itangazamakuru yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga aho ari kuyiga mu mwaka wa kabiri muri ULK.

Clarisse Karasira yatangiriye itangazamakuru i Gicumbi kuri Radiyo Ishingiro, nyuma aza kuza i Kigali aho yahise ajya kuri Flash Fm na Flash Tv ahakora igihe kitari gito aza gusezera muri Kanama 2018 ubwo yinjiraga mu muziki cyane ko yumvaga impano imukomanga. Uyu muhanzikazi ubwo yari kuri Studio yaje guhura na Alain Muku yumva indirimbo ye n'uburyo aririmba akunda ubuhanzi bw’uyu mukobwa nyuma aza kwiyemeza gukorana nawe.

Karasira

Clarisse Karasira umwe mu bahanzi bakunzwe bikomeye muri iyi minsi

Abajijwe umubano we na Alain Muku na Igisupusupu, Clarisse Karasira yahamije ko babanye neza cyane ndetse Nsengiyumva akaba ari umuntu ukunda gutebya. Alain Muku yahuye na Karasira ubwo bajyaga gukorera indirimbo kwa Jay P mu gihe nyamara uyu mukobwa we yari ari kuri iyo Studio amaze gukora indirimbo “Gira neza” yatumye Alain Muku akunda imiririmbire ye ndetse bibaviramo gukorana bya hafi.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE INYARWANDA YAGIRANYE NA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claudii4 years ago
    Arko Nina aziko afite amajisho meza cyane arayatereka bikandenga kabsa😡😠
  • Innocent gasore ndi USA cansas city4 years ago
    Inganzoye ninziza kuko irimo inama nimpanuro.
  • GERARD4 years ago
    umva Karasira ndamukunda cyane, kandi n'indirimbo ze ndazikunda cyane pe.





Inyarwanda BACKGROUND