Mu gihe amwe mu makipe yo mu Rwanda arimbanyije muri gahunda yo kurambagiza abakinnyi, Etincelles FC bacitswe n’urutonde rw’abakinnyi bifuza kuzaba bafite mu mwaka w’imikino 2019-2020.
Ku rutonde
INYARWANDA ifitiye kopi hariho abakinnyi 24 ikipe ya Etincelles FC yumva izaba
ifite mu mwaka w’imikino 2019-2020. Aba bakinnyi barimo abashya n’abasanzwemo
barangije amasezerano bagomba guhabwa andi.
Abakinnyi
basanzwe muri Etincelles FC bagifite amasezerano ntabwo bari kuri uru rutonde
kuko bakiri abakozi b’ikipe. Gusa, umukinnyi wasoje amasezerano akaba atari kuri
uru rutonde n’uko abayobozi b’ikipe batamufite mu mibare mu gihe uwo bashaka
yaba yabonetse. Abasoje amasezerano bari ku rutonde nuko hari gahunda yo kubaha
andi.
Nyandwi
Saddam myugariro w’iburyo mu ikipe ya Rayon Sports kuva mu 2017 ari ku rutonde
rw’abakinnyi bakina inyuma bifuzwa na Etincelles FC dore ko uyu musore yasoje
amasezerano muri Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019.
Nyandwi Saddam arashakwa na Etincelles FC
Moussa Ally
Sova wakunze kuba kapiteni wa Sunrise FC nyuma akaza kubyanga akaba akina hagati
mu kibuga, ari ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa na Etincelles FC.
Moussa Ally Sova umukinnyi wo hagati muri Sunrise FC
Ndacyayisenga
Ally watandukanye na FC Bugesera mbere y’uko shampiyona 2018-2019 irangira, ari
ku rutonde rw’abakinnyi 24 Etincelles FC yifuza kuzaba ifite muri 2019-2020 aho
ari mu bazaba bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo no mu mbavu z’ikibuga.
Ndacyayisenga Ally umukinnyi ukina impande zose z'ikibuga
Kwizera
Janvier bita Rihungu ni umunyezamu mu ikipe ya Bugesera FC wanasoje amasezerano
yari afitanye n’iyi kipe iba i Nyamata, uyu musore nawe ari ku rutonde rw’abakinnyi
bifuzwa na Etincelles FC kuzaba ari mu izamu afatanya na Hategekimana Bonheur
umunyezamu wabuze umwanya wo gukina muri AS Kigali.
Kwizera Janvier umwe mu banyezamu u Rwanda rufite bafite impano
Niyitegeka
Idrissa akina hagati muri Bugesera FC ariko kuri ubu akaba ashakwa cyane n’ikipe
ya Etincelles FC n’ubwo uyu musore agifite amasezerano y’umwaka umwe muri
Bugesera FC.
Niyitegeka Idrissa (Umutuku) nawe arashakwa na Etincelles FC
Amakuru
agera ku INYARWANDA nuko Niyitegeka ari mu karere ka Rubavu dore ko ari naho
avuka ariko akaba ari mu biganiro n’ikipe ya FC Etincelles mu kuba yayikinira
umwaka utaha w’imikino biciye mu bwumvikane Bugesera FC yagirana na Etincelles
FC.
Etincelles
FC kandi irifuza ko yazakorana na Muhoza Tresor wa Kirehe FC wanasoje amasezerano,
Kikunda Musombwa Patrick bita Kaburuta wa Musanze FC kuko yagezeyo avuye muri
Etincelles FC, Norman Ogik ukinira Police FC muri Uganda na Imurora Japhet
ukina muri Musanze FC.
Kikunda Musombwa Patrick bita Kaburuta
Aba bakinnyi
biyongeraho Ishimwe Christian ukina inyuma ahagana ibumoso muri FC Marines,
ikipe ihora ihanganye na Etincelles FC.
Ishimwe Chtristian (6) arashakwa muri Etincelles FC avuye muri Marines FC
Dore
urutonde rw’abakinnyi Etincelles FC yifuza kuzaba ifite mu 2019-2020:
Abanyezamu:
Kwizera Janvier (Bugesera FC), Hategekimana Bonheur (AS Kigali).
Abakina
inyuma: Nyandwi Saddam (Rayon Sports), Hakizimana Abdoul Karim (Etincelles FC),
Ndacyayisenga Ally (Bugesera FC), Nahimana Isiaka (Etincelles FC), Kayenga
Toussaint (Etincelles Junior), Nkuranga Fiacre (Nta kipe afite), Ishimwe
Christian (FC Marines), Iddy Djumapili (Etincelles FC), Nshimiyimana Abdoul
Papy (Etincelles FC), Rucogoza Aimable (Etincelles FC).
Abakina
hagati: Niyitegeka Idrissa (Bugesera FC), Nduwimana Michel (Etincelles FC),
Sibomana Guy Borris (Les Lierres FC), Mpore Arsene (Nta kipe afite),Kwizera
Eric (Les Lierres FC), Nduwimana Danny (Atletico FC/Burundi), Muhoza Tresor
(Kirehe FC), Moussa Ally Sova (Sunrise FC), Kikunda Musombwa Patric (FC
Musanze).
Abataha
izamu: Norman Ogik (Police FC/Uganda), Imurora Japhet (Musanze FC) na Mumbele
Saiba (Claude).
TANGA IGITECYEREZO