RFL
Kigali

Abakinnyi 5 bashobora kuvamo uzasimbura Paul Pogba muri Manchester United nyuma yo kuvuga ko akaneye impinduka

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/06/2019 15:29
0


Kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kamena 2019 mu gihugu cy’Ubuyapani aho Paul Pogba ari kwamamaza uruganda rukora imyenda n'ibikoresho bya siporo (Adidas), nibwo aganira n’ibitangazamakuru byaho yatangaje ko igihe kigeze akaba yagira impinduka.



Ikipe ya Manchester United ntabwo yifuza kuba yahita itanga uyu mukinnyi itarabona umusimbura we nk'uko amakuru ava kuri Ole Gunnar Solsjaer umutoza mukuru Man United abivuga.

Paul Pogba wifuza kuva muri Manchester United

Manchester United yiteguye kuba yagura umukinnyi ukina hagati nyuma y'uko Umufaransa Paul Pogba ashobora kuba yava muri Manchester United muri uyu mwaka. Abakinnyi Manchester United yifuza kuba yakuramo umusimbura wa Paul Pogba:

1. Giovani Lo Celso umukinnyi wa Real Betis


Iyi kipe yiyita amashitani atukura irifuza Giovani Lo Celso ukomoka mu gihugu cya Argentine ufite imyaka 23 y’amavuko, aho akinira ikipe ya Real Betis yo mu gihugu cya Esipanye, Manchester United irifuza kumutangaho akayabo ka Miliyoni 70 z’amayero.

2. Tanguy Ndombele umukinnyi wa Lyon


Tanguy Ndombele ni umukinnyi wa Olympic Lyon ukina hagati wifuzwa n’ikipe ya Manchester United kuba yaza agasimbura Paul Pogba mu gihe yaba aramutse avuye muri iyi kipe. Ikipe Lyon yatangaje ko ikipe yose yamwifuza yatanga miliyoni 70 z’amayero.

3. Youri Tielemans umukinnyi wa Monaco

Iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester irifuza gutanga asaga miliyoni 40 z’amayero kuri uyu mukinnyi wa Monaco ukina hagati akaza kuba yafasha bagenzi be kwitwara neza mu mikino izakina harimo UEFA Europa League.

4. Rodrigo Hernández Cascante umukinnyi wa Atletico Madrid


Rodrigo ni umukinnyi wifuzwa cyane n’ikipe ya Manchester United akaba kandi yifuzwa na mucyeba wayo bakomaka mu mugi umwe wa Manchester (Manchester City). Manchester City irifuza kuba yamugura akazaba umusimbura wa Fernandinho w’igihe kirekire. Manchester United niyo iri ku isonga kugura uyu mukinnyi aho yifuza kuba yamutangaho asaga miliyoni 62 z’amayero akava mu mugi wa Madrid aho yakiniriga Atletico Madrid akereza muri Manchester United.

5. Sean Longstaff umukinnyi wa Newcastle


Iyi kipe ya Manchester United irifuza cyane Sean Longstaff wa Newcastle aho yifuza kumutangaho miliyoni 25 z’amayero ngo abe yaba umusimbura wa Paul Pogba.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND