RFL
Kigali

G-Bruce yatandukanye n’umukunzi we avuga ko yamuhoye kwifotozanya na Miss Yasipi Casimr

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2019 10:15
0


Umuhanzi G-Bruce [The Teacher] wamenyekanye mu ndirimbo ‘Karyamyenda’, yatandukanye n’umukunzi we Cyizere Marry Kacid bari bamaranye amezi umunani mu rukundo wamushinje ko yaba akundana na Miss Yasipi Casimr biturutse ku ifoto bifotozanyije.



Amezi umunani yari ashinze G-Bruce akundana byeruye na Cyizere Marry Kacid. Ubutumwa n’amafoto basakaza bwashimangiraga ko bamaze gutera indi ntambwe mu rukundo, kuri ubu buri wese yamaze guca inzira ze.

Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2019, G-Bruce yasakaje ubutumwa kuri whatsApp agaragaza ko yatengushywe n’uwo yari yaraharariye umutima we. Yanditse avuga ko bigoye kongera kubona umukunzi ashingiye ku kuba yari yamaze kumwiyumvamo ku kigero cyo hejuru.

Hari aho yanditse agira ati “Ubanza ntari ngukwiriye ariko umutima wanjye ni wowe ushaka. Abakobwa benshi bazanshakisha wenda bangize n’umutima wanjye ariko kubana nawe cyari ikiraro kizangeza ku iherezo ryiza ry’ubuzima,”

Yabwiye INYARWANDA, ko imbarutso yo gutandukana n’umukunzi we Cyizere ari ifoto yifotozanyije n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, Uwihirwe Yasipi Casimr yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko yaciye bugufi akamusaba imbabazi ariko ngo umukobwa akomeza kumushinja kumuca inyuma no kwifuzwa n’abandi bakobwa. G-Bruce avuga ko yakoze uko ashoboye yiyunge n’umukunzi we ariko biranga birananirana.

Yagize ati “…Twamaze nk’icyumweru ntazi ibintu arimo. Iyo ukunda umuntu usaba imbabazi n’ubwo waba utazi ukuntu bimeze kugira ngo ibintu bibe amahoro. Nasabye imbabazi ngera aho mvuga nti ‘ariko ubundi ubu ndi mu biki’.  Njye naruhare nabigizemo.”

“Nahuye na Yasipi Casimr turifotozanya bimwe bisanzwe. Yasipi nta n’ubwo tuziranyi cyane. Twahuye gutyo abafana badusaba kwifotozanya. Ifoto igishyirwa ku mbuga nkoranyambaga mu mubano wanjye nawe hajemo agatotsi. Ariko nyine urumva umukobwa ahita atangira no kugushinga ibindi bintu utamenya,”

Uyu mukobwa watandukanye na G-Bruce azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye.

G-Bruce n'umukunzi we bari bamaranye amezi umunani

G Bruce yavuze ko yasobanuriye umukunzi we amubwira ko adakundana na Miss Yasipi ariko undi yanga kubyumva





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND