Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 yatangiye imikino y’akarere ka Gatanu (FIBA U 16 Zone 5) itsindwa na Tanzania amanota 74-63 mu mukino ufungura irushanwa ryatangiye mu Rwanda kuzageza kuwa 15 Kamena 2019.
Wari umukino
ufungura irushanwa ukaba uwa mbere mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16
bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ibihugu izabera mu Rwanda kuva tariki
26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.
Tanzania bishimira amanota abiri y'umunsi wa mbere w'irushanwa
Muri uyu
mukino, u Rwanda rwari mu rugo rwatsinzwe agace ka mbere amanota 22-13 mbere yuko rutsindwa agace ka kabiri
amanota 17-13. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye n’ubundi Tanzania iri
imbere n’amanota 35 kuri 30 y’u Rwanda.
Agace ka
gatatu, Tanzania yatsinze amanota 18 u Rwanda rufite amanota 12. Agace ka nyuma
(4), amakipe yombi yanganyije amanota binjije kuko yaba u Rwanda na Tanzania
buri kipe yatsinze amanota 21.
Mollel
Catherine wa Tanzania yahize abandi mu gutsinda ashyitsa amanota 32 mu gihe
Nyiramugisha Hope (Rwanda) yamukurikiye afite amanota 22.
Mollel Catherine yatsinze amanota 32 mu mukino
Nyiramugisha Hope (Rwanda) yatsinze amanota 22 mu mukino
L.Munezero
(Rwanda) na Anna Sailepu (Tanzania) buri umwe yatsinze amanota 16 bakurikirwa
na Naurei Lamunjeri Ngimasirwa (Tanzania) watsinze amanota 14.
Muri rusange
u Rwanda rwagerageje gukina ariko ahanini rugorwa n’ibintu bibiri (2) birimo
kugarira nabi bityo ukabona ubusatirizi bwa Tanzania buragera ku nkangara
amanota agahita akorwa nta mbogamizi bafite. Bigaragara ko ubwugarizi bw’u
Rwanda rufite intege nke ugereranyije n’u Rwanda.
Umukino ufungura irushanwa watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba w'uyu wa Mbere
Ikindi
cyatumye amanota y’u Rwanda aba iyanga nuko abakinnyi b’u Rwanda ubona
batamenyereye gutera imipira igera neza mu nkangara bityo ugasanga barahusha
cyane amanota bagerageje gukora ndetse ugasanga Tanzania iri no kubasigira mu
bijyanye no gutera amanota atatu.
Mu cyiciro
cy’abakobwa, u Rwanda rufite itike kuko ari rwo ruzakira imikino ya nyuma
Nyafurika. Mu gihe ikipe y’u Rwanda yasoza ku mwanya wa mbere byaba ngombwa ko
ikipe izasoza ku mwanya wa kabiri hagati ya Uganda na Tanzania ariyo bazajyana
mu mikino Nyafurika izabera mu Rwanda. Mu cyiciro cy’abahungu harashakwa ikipe
imwe izaba yasoje ku mwanya wa mbere.
Kariza w'u Rwanda ahana ikosa rizamura amanota
Bitewe nuko
amakipe y’abahungu ari macye (2), imikino yabo izatangira kuwa Gatatu mu gihe
abakobwa batangiye kuri uyu wa Mbere kuzageza kuwa Gatandatu tariki 15
Kamena 2019. Mu byiciro byose amakipe azajya ahura hagati yayo (Round Robbin
System) harebwe uko bakurikiranye.
Ikipe y'u Rwanda yari ifite imbaraga nke mu kugarira
Dore uko
gahunda iteye:
Kuwa Mbere
tariki ya 10 Kamena 2019
-Rwanda
63-74 Tanzania (Girls)
Kuwa Kabiri
tariki 11 Kamena
18.00 –
Tanzania vs Uganda (Girls)
Kuwa Gatatu
tariki 12 Kamena 2019
17.00 -
Uganda vs Rwanda (Girls)
19.00 -
Rwanda vs Uganda (Boys)
Kuwa Kane
tariki 13 Kamena 2019
18.00 -
Tanzania vs Rwanda (Girls)
Kuwa Gatanu
tariki 14 Kamena 2019
18.00 -
Uganda vs Tanzania (Girls)
Kuwa
Gatandatu tariki 15 Kamena 2019
17.00 –
Rwanda vs Uganda (Girls)
19.00 -
Uganda vs Rwanda (Boys)
TANGA IGITECYEREZO