Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’), mu Rwanda haratangira imikino y’akarere ka Gatanu muri Basketball ku ngimbi n’abangavu batarengeje imyaka 16. Iyi mikino izasozwa tariki 15 Kamena 2019.
Ikipe y’u Rwanda y’abangavu itozwa na Mushumba Charles iracakirana na Tanzania saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’). Kwinjira kuri iyi mikino yose bizaba ari ubuntu nk’uko amakuru atangwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) abivuga.
IKipe y'abakobwa b'u Rwanda (U16)
Mu cyiciro
cy’ingimbi (U16) hitabiriye ibihugu bibiri (2) aribyo u Rwanda na Uganda mu
gihe mu bakobwa harimo ibihugu bitatu aribyo Uganda, Rwanda na Tanzania.
Mu cyiciro
cy’abahungu bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ingimbi izabera muri Cap
Verde umwaka utaha wa 2020 mu gihe abakobwa bari gushaka itike y’igikombe cya
Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4
Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.
Mu cyiciro
cy’abakobwa, u Rwanda rufite itike kuko ari rwo ruzakira imikino ya nyuma
Nyafurika. Mu gihe ikipe y’u Rwanda yasoza ku mwanya wa mbere byaba ngombwa ko
ikipe izasoza ku mwanya wa kabiri ariyo bazajyana mu mikino Nyafurika izabera
mu Rwanda. Mu cyiciro cy’abahungu harashakwa ikipe imwe izaba yasoje ku mwanya
wa mbere.
Ingimbi z'u Rwanda ziteguye guhatana imbere y'abafana
Bitewe nuko
amakipe y’abahungu ari macye (2), imikino yabo izatangira kuwa Gatatu mu gihe
abakobwa bagomba gutangira kuri uyu wa Mbere kuzageza kuwa Gatandatu tariki 15
Kamena 2019. MU byiciro byose amakipe azajya ahura hagati yayo (Round Robbin
System) harebwe uko bakurikiranye.
Dore uko
gahunda iteye:
Kuwa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019
18.00 - Rwanda vs Tanzania (Girls)
Kuwa Kabiri
tariki 11 Kamena
18.00 – Tanzania
vs Uganda (Girls)
Kuwa Gatatu
tariki 12 Kamena 2019
17.00 - Uganda
vs Rwanda (Girls)
19.00 - Rwanda
vs Uganda (Boys)
Kuwa Kane
tariki 13 Kamena 2019
18.00 - Tanzania
vs Rwanda (Girls)
18.00 - Uganda
vs Tanzania (Girls)
Kuwa Gatandatu
tariki 15 Kamena 2019
17.00 – Rwanda
vs Ugandda (Girls)
19.00 - Uganda vs Rwanda (Boys)
TANGA IGITECYEREZO