Umuraperi Gatsinzi Emery waryubatse mu muziki nka Riderman, yashimye bikomeye itsinda Green Ferry Music ryamamaye mu cyitwa ‘Kinyatrap’ rikora injyana ya Hip Hop avuga ko ari injyana akoze igihe kinini acibwa intege n’abadashaka kumva ariko ngo ageze ku iterambere.
Ibi uyu muraperi yabitangarije mu gitaramo ‘European
street fair’ cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019. Cyahurije
hamwe umubiligi Baloji, Riderman, Charly&Nina, Siti True Karigombe ndetse
na Sintex kibera muri car free zone.
Riderman yakunze kenshi kumvikanisha ko ari umwami w’injyana
ya Hip Hop mu Rwanda akavuga ko yanatangiye urugamba rwo kuyikundisha
abatarumvaga ko ari injyana yakora ikamwongerera igikundiro, umubare munini w’abafana
bakanyurwa n’ubutumwa burimo.
Ibi yanabishimangiriye mu gitaramo European street fair yagaragarijwemo urukundo. Yavuze ko nawe yatangiye muzika hari benshi batumva ko ashobora gukora injyana ya Hip Hop igakundwa ari nayo ashyigira ukora iyi njyana barimo n’itsinda Green Ferry Music.
Mu gitaramo hagati yavuze ko yabonye itsinda Green
Ferry Music mu bitabiriye umunsi w’u Burayi [Europa Day]. Avuga ko ari itsinda
amaze igihe kinini akurikira kandi ko yanyuzwe n’ibikorwa byabyo. Itsinda Green
Ferry Music rizwi cyane mu ndirimbo ‘Nituebue’ yabaye imvugo iharawe na benshi.
Itsinda Green Ferry rizwi cyane mu ndirimbo 'Nituebue'
Yavuze ko injyana ya Hip Hop iri tsinda rikora nawe atangira gukora umuziki hari abamuciye intege bamubwira ko atazabishobora abandi bakamwita umusaza ariko ngo yarashikamye kandi injyana iramutunze.
Ati “…Nishimira aho Hip Hop ihagaze kugeza uyu munsi, njye njya nibuka ko ntangira kuyiririmba benshi banyitaga umusazi. Ndahamya ko ‘Kinyatrap’ mu minsi iri imbere izabikora,
“Abasaza nababonye hano ndavuga nti ngomba kubivuga kubera ko ni nako kuri guhari. Murabyumva! Wabyemera utabyemera ukuri kurangira kugaragara. Mukomereze aho ngaho nshuti zanjye.”
Itsinda rigeze ku rubyiniro ryishimiwe bikomeye mu gitaramo ndetse bigaragaza ko hari umubare munini w’abafana bamaze kugira.
Bahawe umwanya muto baririmbaho indirimbo ‘Nituebue’ yishimiwe bikomeye. Bashimiye cyane Riderman wabahaye umwanya ku rubyiniro rw’igitaramo ‘European street fair’. Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa sita z’ijoro.
Riderman yatangaje ko agitangira muzika benshi bamuciye intege ku bw'injyana ya Hip Hop yiyemeje gukora
Green Ferry igizwe n'abarimo Bushali, Slum Drip n'abandi
Riderman ati 'Ndababwiza ukuri ko Kinyatrap izagera kure
Charly&Nina baririmbye muri iki gitaramo
Anita Pendo na Arthur Nkusi nibo bari bayoboye iki gitaramo mu rwenya rwinshi
Gafotozi wabigize umwuga yitwaje ibyuma bifata amashusho byinshi
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramoAMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO