RFL
Kigali

Icyasembuye ubukangurambaga bwa Charly&Nina bazageza ku banyeshuri b’abakobwa mu bigo 8-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2019 6:43
0


Abahanzikazi Charlotte Rulinda na Fatuma Muhoza baryubatse mu muziki nka Charly&Nina, banogeje ubukangurambaga bagiye gukorera mu bigo by’amashuri umunani bakangurira abana b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe, SIDA, kutava mu ishuri, kurwanya imirire mibi n’ihohotera ryo mu ngo.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2019 Charly&Nina bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyasobanuye birambuye ibijyanye n’ubukangurambaga bise #100GirlsIwacu. Ni igikorwa bagombaga gukora muri Gicurasi 2019 basubika bavuga ko ari ku mpamvu zo kunoza neza imitegurire yacyo.

Kizagezwa mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali. Charly&Nina bahuriza ku kuvuga ko ari igikorwa cyigamije gufasha byihariye umwana w’umukobwa ukiri mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze ( 9 Years Basic Education) mu rugendo rwo kwiyubaka no kwitunyuka ngo avemo uwo u Rwanda rwifuza.

Iki gikorwa bahaye inyito ya #100GirlsIwacu bagishyigikiwemo n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi(EU), Arthur Nation y’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur Nkusi, Minisiteri y’Urubyiruko(Minyouth), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Kasha n’abandi.

Bavuga ko bimwe mu byatumye batinda no gushyira hanze indirimbo nshya harimo no gutegura iki gikorwa bumvaga ko gikenewe mu kubaka urugendo rw’iterambere rw’umwana w’umukobwa mu Rwanda.

Nina yavuze ko bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona umubare munini w’abana b’abakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri baterwa inda zitateguwe bakava mu ishuri…n’ibindi bituma umubare wabo mu ishuri ujya hasi y’uwa basaza babo.

Yagize ati “…Mwese murabizi ko dufite ikibazo cy’abana b’abakobwa yaba mu muziki ndetse n’ahandi. Twese hano turabizi ko dufite ikibazo cy’abakobwa mu myidagaduro muri siporo…dufite ikibazo cyijyanye n’abakobwa batitinyuka ng’ibyo ibintu Leta ihora idukangurira kugira ngo bakore bintinyuke.”

Yungamo ati “Natwe twagize igitekerezo turavuga tuti reka dusange abana mu mashuri batarasohoka hanze kugira ngo tubakangurire ko bishoboka kandi babikora.” Yavuze ko batirengaje kuganiriza abanyeshuri b’abahungu ahubwo ko bitaborehera bitewe n’uko nta byinshi bazi kuri bo kandi ngo bagira n’ibibazo bitandukanye n’iby’abakobwa.

Ati “Tuzavuga ‘experience’ zacu. Ntabwo twavuga ku bibazo by’abahungu kubera ko nabwo kenshi tuba tubizi biba byenda gusa ariko abakobwa bahura n’ibibazo bitandukanye n’iby’abahungu.. .‘experience’ nke turashaka no kujya kuyisangiza n’abakobwa.”

Flora Kayitesi ushinzwe gutanga amakuru muri EU ishami ryo mu Rwanda

Kayitese Flora yabwiye itangazamakuru ko icyatumye bemera gutera inkungu igitekerezo cya Charly&Nina ari uko kiri mu murongo w’ibyo byateganya gukora atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku isi yose. Yavuze ko Charly&Nina basanzwe bakorana mu bikorwa bya buri munsi.

Yongeraho ko izina aba bahanzikazi bafite rizafasha benshi mu bana bakobwa kubafatiraho urugero ndetse ko hari n’abazababona ku nshuro ya mbere bajyaga babumva.

Yagize ati “…Impamvu twahisemo gutera inkunga iki gikorwa n’uko ibitekerezo bafite bijyanye na ‘action plan’ za EU atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku isi yose…bagiye gukoresha izina bafite (Charly&Nina) nk’abasitari barazwi bubatse izina kubera impano bafite yo kuririmba. Bagiye gukoresha iyo mpano bagera kuri ba bakobwa,”

Ngoga Eugène Fixer umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubujyanama no kuyobora abanyeshuri mu myigire mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, yavuze ko igikorwa Charly&Nina bagiye gukora kiri mu murongo wa Ministeri y’Uburezi kandi ko bakitezeho umusaruro ufatika.

Yavuze ko iki gikorwa kizafasha mu buryo bwagutse kwagura ubumenyi bw’abana b’abakobwa, kuzagira imibereho myiza mu bihe biri imbere n’ibindi. Yashimye bikomeye Charly&Nina abizeza ko bazakomezaa gufatanya mu bikorwa bigirira akamaro umuryango mugari.

Gahunda y’aba bahanzikazi bayikubiye mu bice bine: Igice cya mbere buri kigo binyuze mu muziki, ikinamico, kubyina bazatanga ubutumwa bukangurira abana b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe, kwirinda Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kutareka ishuri n’ibindi.

Igice cya kabiri kigizwe n’ibiganiro: Charly&Nina bazatanga ikiganiro abanyeshuri bakurikiye. Igice cya Gatatu ni umwanya w’ibibazo n’ibisubizo: Abanyeshuri bazahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko baganirijweho na Charly&Nina.

Igice cya kane: Charly Nina bazataramira abanyeshuri mu bihangano byabo ndetse bagire n’umwanya wo gusabana nabo.

Ingengabihe y’urugendo rwa Charly&Nina mu turere umunani:

Mu Ntara y’Amajyepfo: Tariki ya 10 Kamena 2019, igikorwa kizabera G.S Rukira i Huye naho Tariki 12 Kamena 2019 kizabera kuri G.S Kibangu i Muhanga.

Mu Ntara y’Uburasirazuba: Tariki 15 Kamena 2019 igikorwa kizabera kuri G.S Maire Reine i Rwamagana. Tariki 17 Kamena 2019 kuri G.S Nkanga i Bugesera.

Umujyi wa Kigali: Kuya 21 Kamena kuri G.S Rutunga muri karere ka Gasabo.

Mu Ntara y’Amajyaruguru: Kuya 24 Kamena 2019 kuri IPRC i Karongi.

Mu Ntara y’Uburengerazuba: Kuya 05 Nyakanga 2019 kuri Saint Vincent i Musanze naho kuya 08 Nyakanga 2019 bazasorera kuri Lyce de Nyundo i Rubavu.

Charly&Nina banyuze mu biganza by’umujyanama Alex Muyoboke wabafashije kwagura imbago z’umuziki wabo. Bashwanye bakirwa na Rwema Denis wabarebesheje ijisho rimwe yerekeza muri The Mane.

Bombi bamuritse alubumu bise ‘Imbaraga’ mu gitaramo gikomeye bakoreye ahazwi nka Camp Kigali. Bari bamaze imyaka itatu bihuje nk’itsinda.

Mu bihe bitandukanye bakoze indirimbo zakomeje izina ryabo nka ‘Indoro’ bakoranye n’umurundi Big Farious, ‘Agatege’, ‘Face to Face’, ‘Owooma’,…kugeza ku ndirimbo ‘Uburyohe’ baheruka gusohora imaze amezi atanu.

Ngoga Eugene Fixe Umuyobozi mu ishami rishinzwe ubujyanama kuyobora abanyeshuri mu myigire muri REB

Nina yavuze ko iki gitekerezo bakimaranye amezi atandatu bashakisha abaterankunga

Gaelle Gisubizo [ubanza i buryo] wari uhagarariye Arthur Nation

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA CHARLY&NINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND