Nshimiyimana Anatolius wari umwe mu baririmbyi bashya ba Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yaguye mu mpanuka ya moto yabaye ku wa 04 Kamena 2019 avuye mu myitozo ya korali (practice).
Nshimiyimana yaririmbaga ijwi rya ‘base’. Ubwo yakirwaga muri Korali Chritus Regnat yavuze ko ashaka ubuhungiro muri Yezu amuririmbira. Yitabye Imana ku wa kabiri tariki 04 Kamena 2019, abo mu muryango we ndetse na Chorale Christus Regnat babimenyeshwa na Police ku wa kane w’iki cyumweru.
Yari atwawe n’umumotari nawe wakomeretse mu buryo bukomeye. Bakoze impanuka bageze i Kanombe ari naho umurambo w’uyu musore wavanwe na Police ujyanwa ku Kacyiru. Bizimana Jérémie, umwe mu baririmbyi b'iyi korali, yabwiye INYARWANDA ko imihango yo gushyingura nyakwigendera iba kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2019 i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Nshimiyimana abaye umuririmbyi wa kabiri w’iyi korali witabye Imana
muri uyu mwaka wa 2019 nyuma y'uwitwa Gatesi Nadege [Nana] uri mu batangije Chorale
Christus Regnat witabye Imana ku wa 19 Werurwe 2019.
TANGA IGITECYEREZO