RFL
Kigali

Umuvugabutumwa ukomeye muri ADEPR arifuza ko Dove Hotel ihinduka Kaminuza ikitwa Dove University

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/06/2019 14:04
6


Dove Hotel iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ni Hoteli ya ADEPR yatwaye asaga miliyari eshanu z’amanyarwanda yavuye mu nkunga z’abakristo bo muri iri torero. Kuri ubu rero habonetse umuvugabutumwa ukomeye muri ADEPR wifuza ko iyi hoteli ihinduka Kaminuza ikagirira umumaro abakristo batari bacye ndetse n’abanyarwanda muri rusange.



Uyu muvugabutumwa wifuza ko Dove Hotel ihinduka Dove University, yitwa Fred Kalisa akaba ari umwe mu bavugabutumwa bakomeye mu itorero ADEPR. Mu butumwa yagejeje ku InyRwanda.com yavuze ko Dove Hotel wari umushinga mwiza wari kuzamura ubukungu bwa ADEPR ndetse benshi bakanabona akazi, gusa ngo kuri ubu si ko bimeze kuko iri mu gihombo na cyane ko nta bakiriya ikigira, ari nayo mpamvu asanga byaba byiza Dove Hotel ihindutse Dove University igatanga ubumenyi ku banyarwanda. Avuga ko impamvu asaba ibi ari uko iyi hoteli yatwaye imbaraga nyinshi z’abakristo ba ADEPR.


Dove Hotel iri mu biganza bya ADEPR iyobowe na Rev Karuranga Ephrem

Twabibutsa ko mu kubaka Dove Hotel, buri mukristo wa ADEPR yasabwaga gutanga ibihumbi 20 by’amanyarwanda. Buri korali yasabwaga gutanga nibura miliyoni mwe y’amanyarwanda. Benshi barayatanze ndetse hari n’abarengeje ayasabwaga. Hari n’amakuru avuga ko hari abahagaritswe muri ADEPR abandi bamburwa inshingano zinyuranye bari bafite mu itorero bitewe no kwanga gutanga uyu musanzu wari warabatijwe akazina ka ‘Gisozi’ icyo gihe. Kuba rero iyi hoteli yarubatswe n’imbaraga z’abakristo ba ADEPR, ni byo Ev Fred Kalisa ashingiraho asaba abayobozi ba ADEPR kwigana ubushishozi igitekerezo cye, iyi hoteli igahinduka kaminuza. Aganira na InyaRwanda.com yagize ati:

"Nasanze kugira Dove hotel byari byiza wari umushinga mwiza wafasha kuzamura ubukungu bw'itorero ndetse ukanatanga akazi ku batagafite ariko kugeza ubu nsanga Dove itari gutanga umusaruro nk’uko byakagombye kumera bityo nkasanga Dove hotel ihindutsemo Dove University ari byo byagirira akamaro cyane ku itorero ndetse no ku gihugu, kuko izatanga ubumenyi ku bamyarwanda ndetse ikanatanga akazi ku banyarwanda benshi. Nkaba nsaba n’abandi bayoboke ba ADEPR ko bashyigikira iki cyifuzo cyane ko bizagira umumaro kuri twe nk'abanyetorero ndetse n'abanyarwanda muri rusange.

Ndasaba ubuyobozi bukuru bw' itorero budufashe nta nyungu rwose tubona mu kugira Dove hotel kurusha kugira kaminuza cyane ko yanatwaye abakristo imbaraga z’umurengera mu kubakwa kwayo bityo nihabeho kaminuza nubwo byadutwaye imbaraga nyinshi tubone abana bacu bahiga bahavana ubumenyi buzagirira igihugu cyacu umumaro ndetse n'itorero ndetse nabo ubwabo bibafashe kuzitunga.

Dove hotel ni umwe mu mishinga ADEPR yashyizemo imbaraga binatwara amafaranga menshi ariko iyo urebye umusaruro uvamo n'akamaro ifitiye itorero ni gake, aba clients bayigana ni mbarwa. ADEPR yakabaye ifite hoteli iganwa cyane kuko ibyashowemo byasabwe abakristu ikindi ni ubukangurambaga kugira ngo abantu bayigane ntibikorwa nk’uko byagakozwe. Hakitabazwa inzobere mu by’amahoteli bakabaha umurongo wafasha kuzamura hoteli.”


Umuvugabutumwa Fred Kalisa asanga byaba byiza Dove Hotel ihindutse Dove University

InyaRwanda.com twabajije Ev Fred Kalisa niba muri ADEPR nta buryo abakristo bashyiriwe bwo gutanga ibitekerezo ku bitagenda neza ku itorero ryabo, adusubiza ko ku bijyanye n’imishinga mikuru y’itorero nta buryo buhari bwo gutangamo ibitekerezo. Ati: “Muri ADEPR nta buryo bubaho abakristu batanga ibitekerezo ku buyobozi bukuru, keretse hamwe na hamwe mu nsegero habaho ‘Boite de suggestion’ mu nsegero bisanzwe bitari mu mishinga mikuru yo hejuru y'ubuyobozi bwa ADEPR.”

ESE ADEPR IRAMUTSE ISHIMYE IGITEKEREZO CYA EV FRED KALISA, IYI KAMINUZA YABA YIGISHA IKI?

Twabajije Ev Fred Kalisa amasomo yaba atangirwa muri Dove University mu gihe ADEPR yaba ishimye igitekerezo cye, nuko uyu muvugabutumwa adusubiza ko byaba byiza bashyizeho ishami ryigisha icungamari, ishami ryigisha amategeko, ishami ry’itangazamakuru n’andi anyuranye ndetse bakanahashyira Masters mu bijyanye n’amasomo ya Bibiliya. Yagize ati: “ADEPR iramutse ishimye igitekerezo cyanjye yashyiraho Kaminuza yigisha amashami asanzwe urugero Finance, Law, Journalism na cyane ko ifite Radiyo, n’izindi ariko bakanashyiraho Masters ya Theology binakunze bakanazana na PhD ya Theology kuko ubushobozi burahari.”

Aganira na Inyarwanda.com, Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR yavuze ko ibyatangajwe na Ev Fred Kalisa yabivuze nk'igitekerezo cye. Ntiyemeranya nawe kuba Dove Hotel yahinduka Dove University, icyakora yaciye amarenga ko ADEPR ishobora kuzashinga kaminuza itigisha gusa amasomo ya Bibiliya nk'uko biri muri FATEK yamaze gufungwa, gusa nanone yahamije ko ibyo gushinga iyo kaminuza bikiri mu mishinga ya kure. Ku bijyanye n'igihombo kivugwa muri Dove Hotel nk'uko umuvugabutumwa Fred Kalisa yabikomojeho, Rev Karuranga Ephrem yabyamaganiye kure avuga ko muri Dove Hotel nta kibazo gihari cy'ubukungu butifashe neza anatanga urugero ko bahemba neza. Yagize ati: "Nonese urumva umuvugabutumwa yavuga igihombo cya Dove Hotel yacyibonye gute? Ko Hoteli yishyura neza!"


Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR 


Ev Fred Kalisa umwe mu bavugabutumwa bakomeye muri ADEPR


Ev Fred Kalisa arifuza ko Dove Hotel ihinduka Dove University


Abapasiteri bo muri ADEPR ubwo bamurikirwaga Dove Hotel


Dove Hotel yubatswe ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vedaste 5 years ago
    Hazabaye ho urubuga runyuzwaho ibitekerezo by'abanyetorero Kuko nanone sibyiza ko ikibaye cyose cyakirwa na social media ibonetse yose.kuko ibi Bituma abanyetorero badakomeye bacika intege mu makuru badafite gihamya.
  • mc.matatajado5 years ago
    ndamushyigikiye
  • Abarokore5 years ago
    Ahubwo izabe ibitaro maze yitwe Dove Hospital. Kuko kurokora ubuzima bugeze kure cg gutabara nibyo byibanze abakristo bakora.
  • Napengu5 years ago
    Uyu mushinga ntiwari gushoboka mugihe urobanura kucyo kunwa erega abantu bajye bavugisha ukuriumushinga wa hotel ntuberanye nama dini ndetse nibyo byamashuri mbona bitabashobokera kubera yuko hari zakaminuza nyinshi zabuze abanyeshuri harimo niya Kibungo ahubwo inama nabaha bayi privatise bagashaka rwiyemeza mirimo umenyereye ibyama hotel bo bakiyicarira iruhande bagategereza cash kuri konte kandi ntibazane yamagambo yibyuburokore
  • Gusenga5 years ago
    Ahubwo ndumva yahinduka nk'uruganda ikitwa DOVE industry. Nihatari kbs
  • Innocent5 years ago
    Kuvuga NGO "umuvugabutumwa ukomeye mubishingira kuki? akomeye he? akomeye kuko azwi hage? HAKOMEYE IMANA YONYINE





Inyarwanda BACKGROUND