RFL
Kigali

VIDEO: Bright Patrick watangije Hiphop-Gospel mu Rwanda yahishuye isanganya yahuye naryo anakomoza ku idindira ry'indirimbo ye na Apotre Gitwaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2019 19:48
0


Bright Patrick wanditse amateka mu muziki nyarwanda yo gutangiza injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, kuri ubu ari kubarizwa i Kigali nyuma y'igihe kinini yari amaze muri Canada. Twaganiriye na we aduhishurira inzira y'inzitane yanyuzemo anakomoza ku gukorana indirimbo na Apotre Dr Gitwaza.



-Ni umusore wemeye gutukwa n'abatari bacye, akandagira amahwa menshi mu rugendo rwo gutangiza Hiphop-Gospel mu Rwanda

-Indirimbo yakoze bwa mbere na n'ubu ntabwo irajya hanze (Ese ni ukubera iki?)

-Yashavujwe n'umupasiteri wasengeye abahanzi bose bari kumwe mu gitaramo, amugezeho aramusimbuka ku bushake

-Ni we muhanzi nyarwanda wa mbere wahuye ndetse avugana n'icyamamare Don Moen

-Yaduhishuriye ko n'abaraperi bajya mu Mwuka iyo barimo kurapa

-Yishimiwe cyane na Apotre Dr Gitwaza wahise anamwemerera Collabo

-Yavuze kuri The Pink anatangaza indirimbo akunda cyane

Bright Patrick benshi bazi mu ndirimbo 'Umucunguzi', 'Ndiho', 'ID' yakoranye na Gaby Kamanzi', 'Imbohe' n'izindi, yahishuriye INYARWANDA ko mu rugendo rwe rw'umuziki mu njyana ya Hiphop-Gospel, yahuriyemo n'inzitane nyinshi, akomeza gutumbera ku ntego yari afite na cyane ko nubwo abantu bamwe na bamwe bamucaga intege, atasibaga kubona gihamya yuko Imana iri mu ruhande rwe. Muri 2008 ni bwo yakoze indirimbo ye ya mbere, icyakora kugeza n'ubu ntabwo iyo ndirimbo arayishyira hanze. Bright Patrick ni we muhanzi nyarwanda wa mbere wahuye na Don Moen uherutse gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, icyakora Bright Patrick ntiyabashije kucyitabira kuko yari muri Canada. Gusa avuga ko yanyuzwe cyane n'uko icyifuzo cye cyagezweho, Don Moen agataramira mu Rwanda.


Umuraperi Bright Patrick watangije injyana ya Rap mu muziki wa Gospel

Nyuma y'igihe kinini yari amaze muri Canada, umuraperi Bright Patrick yagarutse mu Rwanda atangaza ko umuziki nyarwanda uri gutera imbere cyane agendeye ku bahanzi bashya n'injyana nshya. Bright Patrick yavuze kuri bagenzi be bakora injyana ya Rap mu muziki wa Gospel, atangaza ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kuko habonetse benshi bagera ikirenge mu cye. Yavuze ko barimo gukora cyane kandi neza, by'umwihariko ashima cyane ubwitange bw'umuraperikazi The Pink, uwo afata nka nimero ya mbere mu bari gukora cyane agakurikirwa na Blaise Pascal ukunzwe mu ndirimbo 'Igitangaza'. Yanatumiye abantu mu gitaramo The Pink ari gutegura kizaba tariki 8 Ukuboza 2019.


The Pink ni we nimero ya mbere mu mboni za Bright Patrick mu baraperi ba Gospel bari gukora cyane

Bright Patrick usengera muri Zion Temple mu Gatenga iyo ari mu Rwanda, ubwo yavugaga ku nzitane yahuye na zo ubwo yatangizaga injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, yahishuye ko hari abakristo n'abapasiteri batari bacye bamuciye intege. Yatanze urugero rw'umupasiteri wasengeye abahanzi bari kumwe na Bright Patrick mu gitaramo cyari cyabereye muri Kaminuza ya hano mu Rwanda yirinze gutangaza iyo ari yo, nuko uwo mupasiteri ageze kuri Bright Patrick yanga kumurambikaho ibiganza ngo amusengere nk'uko yasengeye abandi. Uyu muraperi avuga ko yababajwe cyane n'ibyo uyu mupasiteri yakoze, icyakora ngo yaramubabariye. Yagize ati:

"Njyewe nahuye n'ibintu byinshi man, ni uko nta bantu benshi bajya babimbaza cyane ariko iyo nganira n'abajama n'abandi bantu ndabibabwira. Nguhaye nk'urugero, kera cyane hari mu 2012, twari ahantu muri kaminuza imwe, abantu bateguye igiterane gikomeye cy'urubyiruko,..barambwira ngo nze nkore akazi (kuririmba), ndagenda, bahamagara umuhanzi umwe ukomeye n'uyu munsi kandi wari ukomeye icyo gihe,...njyewe na we n'indi korali ikomeye,..turagenda, turakora abantu barishima abantu bahabwa umugisha, ariko harimo umupasiteri umwe wari ukomeye icyo gihe n'ubu arahari, wari kwigisha.

Noneho Pasiteri twagiye gukora umurimo (kuririmba) imbere ahari, turangije ubwo ndavuga abahanzi twese,..Arangije kubwiriza (Pasiteri) aravuga ngo aba bantu ngomba kubasabira umugisha, barakomeye bakora akazi keza. Pasiteri adushyira imbere turapfukama twese, noneho yagendaga asengera abantu abakozaho ikiganza abasabira umugisha, njyewe ntabwo yigeze ankozaho ikiganza,..ntabwo nakwibagirwa ibyo bintu. Yangezeho aransimbuka...Ndibaza ese byagenze gute? Ariko nyine urumva muri iyo myaka nari ndimo guca mu bintu bitoroshye. Nari ntarakora Video y'Umucunguzi' ariko ndimo kuyikora." 


Bright Patrick ntiyaciwe intege n'isanganya yahuye na zo mu rugendo rw'umuziki

Icyakora Bright Patrick avuga ko nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Umucunguzi' ndetse yanishimiwe na benshi, ngo yaje kongera guhura na wa mupasiteri wanze kumuhesha umugisha. Icyo gihe ngo bahuriye muri Banki, Pasiteri akubise amaso Bright Patrick, azamura amaboko asuhuza uyu muraperi, ibisobanuye ko yari amaze kumenya ko uwo yanze gusabira umugisha, yazamuwe n'Imana. N'ubwo hari abakozi b'Imana batishimiye Bright Patrick, hari n'abandi banyuranye bamubaye hafi bamugaragariza ko bamwishimiye cyane. Mu bo ashimira byimazeyo harimo Pastor Jean Bosco Kanyangoga wa Zion Temple Nyarutarama uzwi cyane ku izina rya Pastor JB. Bright Patrick avuga ko Pastor JB yamubereye umujyanama wihariye mu muziki we.


Pastor JB arashimirwa cyane na Bright Patrick ku nama nziza yamuhaye

Bright Patrick arashimira kandi Apotre Dr Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi, uyu akaba yarakiriye neza injyana ya Hiphop yatangijwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda na Bright Patrick. Apotre Dr Gitwaza usanzwe ari n'umuhanzi aho kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo 'Mana Kiza Bene Wacu', mu gushimangira ko yishimiye cyane umuraperi Bright Patrick, yaje gutangariza muri Zion Temple mu Gatenga ko azakorana indirimbo na Bright Patrick akayishyira kuri album ye bwite. 

Kuba kugeza ubu iyi ndirimbo itarakorwa, InyaRwanda.com yabajije Bright Patrick icyabiteye, adusubiza ko atigeze abyibutsa Apotre Dr Gitwaza na cyane ko uyu mukozi w'Imana agira inshingano nyinshi ndetse n'ubu ari mu ivugabutumwa hanze y'u Rwanda. Icyakora yatangaje ko yanyuzwe cyane n'uburyo Apotre Dr Gitwaza yamushyigikiye aho byari bikomeye ndetse akamwaturaho amagambo meza. Ku bijyanye n'indirimbo yemerewe na Apotre Dr Gitwaza, indirimbo bagomba gukorana, Bright Patrick yavuze ko agiye gushaka uko abimwibutsa na cyane ko Apotre Dr Gitwaza yabitangaje kera ubwo uyu muraperi yatangiraga umuziki mu njyana ya Hiphop-Gospel.


Apotre Dr Gitwaza yemereye Bright Patrick ko bazakorana indirimbo


Bright Patrick yabwiye INYARWANDA ko agiye kwibutsa Apotre Gitwaza ibyo yamwemereye

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRIGHT PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND