Kigali

Umubiligi Baloji yatumiwe kuririmba mu birori bikomeye “European street fair” azahuriramo na Charly&Nina na Riderman

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2019 12:04
0


Umubiligi Baloji wibanda ku njyana ya pop, yatumiwe kuririmbira i Kigali mu birori bizwi nka ‘European street fair’ azahuriramo n’abahanzikazi Charly&Nina ndetse n’umuraperi Gatsinzi Emery waryubatse mu muziki nka Riderman.



Ni ku nshuro ya kane ibirori “European street fair” bitegurwa hagamijwe kwizihiza umunsi wahariwe u Burayi [Europa Day]. Ibi birori bizaba tariki 08 Kamena 2019 muri ‘Car Free Zone’ mu Mujyi wa Kigali, kwinjira ni ubuntu. 

Gutangira ni saa munani z’amanywa kugeza mu masaha akuze y’ijoro. Byateguwe n’ihuriro ry’abagize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi [EU] ndetse n’Ambasade z’ibihugu biwugize zikorera mu Rwanda.

Ku rukuta rwa Facebook rw’ihuriro ry’abagize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi [EU], banditse ko ibi birori byateguwe mu rwego rwo gushimisha ingeri zinyuranye, bumvishwa umuziki unogeye amatwi, kumurika impano zitandukanye, hazerekanwa imikino itandukanye kandi hahembwe abatsinze.

Ibi birori bya Europa Day bizasusurutswa n’umubiligi Baloji, abahanzikazi Charly&Nina n’umuraperi Riderman. Aba-Dj’s bazifashishwa kuvangavanga imiziki muri ibi birori ni Dj Toxxyk ndetse na Dj Kiss.

Dj Toxxyk na Dj Kiss, bateguje abakunda kumva umuziki ko bizaba ari ibirori bikomeye, bati ‘Turashaka kubatumira kuri uyu wa 08 Kamena 2019 mu birori bizabera muri Car free zone bya Europa Day. Muzaze twishime hazaba hari icyo kunywa no kurya’. Umushyushyarugamba muri ibirori ni umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur Nkusi.

Baloji yatumiwe i Kigali kuririmba mu birori byo kwizihiza umunsi w'u Burayi

Baloji watumiwe mu birori i Kigali yavutse kuya 12 Nzeri 1978. Ni umubiligi w’umuraperi akaba n’umushyushyarugamba ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Avuka kuri se w’Umubiligi na Nyina w’umunye-Congo. Yamenyekanye ku izina rya MC Balo atangira urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye mu 2004.

Yabayeho igihe kinini adahura na nyina. Afashijwe n’inshuti ze, ku myaka 15 bashinze itsinda bise ‘starflam’ ryibanze ku njyana ya hip hop. Iri tsinda mu 1998 ryasohoye alubumu ryiyitiriye bakurikizaho iyo bise ‘survivant ndetse na “Donne moi de l’amour”.

Yavuye mu itsinda mu 2004. Yaje kubona ibaruwa yari yarandikiwe na nyina mu 1981 nyuma y’uko yari amaze gutsinda amarushanwa y’ubugeni mu irushanwa ryabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa yahise yiyemeza kugaruka mu muziki byeruye mu 2006.

Albumu yakoze mu 2008 yayise ‘Hotel impala’ iriho indirimbo zivuga ku buzima bwe, ibyari mu ibaruwa yandikiwe na nyina. Iyi alubumu yaje gutsindira ibihembo nka “Octaves de la musique”, Rapsat-Lelièvre Award ndetse na Brassens Awards. Yakunzwe mu ndirimbo “L’Hiver Indien”, “Peau de chagrin”, “Soleil de volt” n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye na The Guardian mu 2014 yatangaje ko aharanira gukorera umuziki mwiza ku banyafurika kandi ugezweho. Mu gihe maze mu rugendo rw’umuziki yakoranye bya hafi n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka Discipline, Warner Music/EMI n’izindi.  

Abahanzikazi Charly&Nina bazaririmba mu birori "European street fair"

Riderman yatumiwe kuririmba mu birori bizabera Car free zone






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND