Ubushakashatsi bwa vuba aha bwagaragaje ko gutera umuntu mukuru amaraso y’umwana bituma ubwonko bwe bwongera gusubirana ubushobozi bwo kubika ibintu bundi bushya ku buryo yakongera no kwiga, kuko bibuha ubushobozi bwo gukura no kwaguka.
Kuva kera kose gupfa no
gusaza byabaye imbogamizi mu mibiereho ya muntu ndetse akomeza gukora byose ngo
arebe ko yakwigobotora iyo ngoyi, abashakashatsi ntibasinzira ku manywa na
nijoro bashaka uko bahangana n’igitera gusaza no gupfa.
Hakozwe byinshi cyane
tutarondora; gusa muri iyi nkuru turagaruka ku bushakashatsi buherutse gujya
ahagaragara butanga icyizere ko noneho umuntu ashobora kuba agiye gushyira
akagera ku cyifuzo cyahoze ari nk’inzozi
mbi ariko ubu bikaba bisa nk'aho bibaye impamo. Abahanga mu bumenyamuntu bagiye
bashyira ahagaragara ubushakashatsi butandukanye bwafasha umubiri w’umuntu
kudasaza no guhora yisubiza itoto ariko ikibazo kigasigara mu bwonko kuko
n’ubwo umuntu yageragezaga gufata imiti inyuranye yagiye ikorwa ngo irinde
umuntu gusaza ndetse n’inyunganiramirire zinyuranye , ikibazo ntikigeze
kibonerwa umuti uhamye kuko n’ubundi byangaga ukabona uwabikoresheje afite
ikintu kinini abura: Ubushobozi bw’ubwoko bwarangaga bukamutamaza.
Kuri ubu itsinda
ry’abahanga mu mikorere y’ubwonko ryatangaje ko ibyo bigiye kuba amateka.
Mu bushakashatsi
bashyize ahagaragara baherutse gukorera ku mbeba bwagaragaje ko gufata amaraso
y’imbeba ikiri akana ukayatera imbeba imaze gusaza, biyisubiza ubushobozi bwo
kwibuka no kongera gutangira kwiga ibindi bintu bishya ndetse no kuba
yavumbura byinshi cyane ko iba yarabonye byinshi.
Abashakashatsi bemeza ko babonye ibintu bibiri
bitangaje mu bigize amaraso y’iyo mbeba y’icyana bihindura ( Reverse)
gusaza.Basanze muri ayo maraso harimo protein ( Soma Poroteyine) zituma
utunyangingo tugize ubwonko twongera gukura neza ndetse n’izituma udutsi
tw’ubwonko twongera kwihuza vuba akaba aribwo bitera imbeba yotewe ayo maraso
yongera kugira ibitekerezo bwihuse ndetse bikanayorohera kongera gutozwa ibintu
runaka.
Nyuma yo kubona ibi bintu bitangaje ku mbeba,
ubushakatsi babukomereje ku bantu, n’ubundi bafata za Protein bazigeragereza mu
bwonko bwa muntu mu nzu z’ubushakashatsi, ibisubizo byaje bisa neza ni ibyo
babonye ku mbeba kuko nabwo basanze zifasha utunyangingo tw’ubwonko bw’umuntu
wari umaze gusaza kongera gukomeza gukura ndetse n’ututsi tugize ubwonko
tukongera tukihuza neza.
Ibi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi byazamuye
cyane icyizere ko bishobora gukoreshwa nko
“ Kwiyiburura” mu ndimi
z’amaganha bita 'fountain of youth' ndetse no guhangana n’ingaruka zaterwaga no
gusaza k’ubwonko.
Izo protein zisa n’urufunguzo rw’uko kwiyuburura
k’ubwonko ni thrombospondin-4 THBS4 na SPARC protein 1 izwi cyane nka (SPARCL1).
Nk’uko byemezwa n’imvugo yabo mu kinyamakuru PNAS,
abahanga bo muri Kaminuza ya Stanford ngo batewe ishema ni ibyo bagezeho kuko
babashije kuzamura umubare w’amapfundo (Synapses) y’utunyangingo tugize
ubwonko.
Ubusanzwe mu buzima bw’ubwonko kurema ipfundo
rishya rihuza utunyangingo ( Synapse) birinda kwangirika kw’akari gashaje,
nyamara ibi bigenda bigabanuka uko umuntu agenda akura ariko noneho iyo
hiyongeragaho kurwa indwara ya Alzheimer byahumiragara ku mirari kuko yo ibuza
utunyangingo kongera guhura akaba ariyo mpamvu itera kwibagirwa cyane.
Abanditsi bakomeye barimo Kathyln Gan na Thomas Sudhof, batangiye kugenda bibaza bati “ Ni ikihe kigero cy’umwana, amaraso ye yaba ari meza cyane kuburyo yafasha ubwonko kurema amapfundo mashya vuba?” basubizwe batwa “ Amaraso yose y’imbeba ikiri icyana, rwose idashaje, afite ubushobozo bwo gushitura ikorwa ry’amapfundo y’utunyangingo tw’ubwonko mu gihe agaragaramo izi protein thrombospondin-4 na SPARCL1 zikunze kuba ku bwinshi mu maraso y’imbeba zikiri nto.
Src:www.dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO