RFL
Kigali

El-Shaddai Choir igiye gukora igitaramo 'Cikamo Live Concert' yatumiyemo Alarm Ministries na Healing Worship Team

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/06/2019 12:43
1


El-Shaddai Choir ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Cikamo, Goligota n'izindi igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Alarm Ministries, Healing Worship Team n'abandi batandukanye batari batangazwa.



Iki gitaramo gikomeye cyiswe CIKAMO LIVE CONCERT, kizaba taliki ya 14/07/2019 kibere muri Dove Hotel ku Gisozi. Elshaddai Choir ibarizwa mu itorero Isoko Ibohora, yatangiye imyiteguro y'iki gitaramo ndetse bamaze gutangaza ko Alarm Ministries na Healing Worship team zizafatanya nabo muri iki gitaramo ndetse hakaba hari n'abandi benshi bazagenda batangaza mu minsi iri mbere.


Nk'uko twabitangarijwe n'umwe mu bayobozi ba El Shaddai choir, Moise yavuze ko ubu imyiteguro y'iki gitaramo igeze kure aho yagize ati: "Ubu tumaze igihe kitari gito twitegura iki gitaramo kandi turizera ko umuntu wese uzahagera azanyurwa n'ibyo bazahabwa." Iki gitaramo kizabera kuri Dove Hotel taliki ya 14/07/2019, kwinjira bizaba ari amafaranga 10,000 Frw, 5,000 Frw ndetse na 2,000Frw.


El-Shaddai yatumiye Alarm Ministries na Healing Worship Team mu gitaramo 'Cikamo Live Concert'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joshua mupenda 5 years ago
    Tubarinyuma el shadai choir turabakunda mukomeze imyiteguro myiza





Inyarwanda BACKGROUND