RFL
Kigali

Haringingo Francis andi mahitamo ya Rayon Sports mu gihe Robertinho atagaruka mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/06/2019 10:25
0


Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 tariki ya 1 Kamena 2019 nyuma y’amasaha 24 Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo (Robertinho) wari umutoza mukuru ahita afata indege agana iwabo muri Brezil aho avuga ko agiye mu biruhuko.



Robertinho ari umaze gufasha Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona avuga ko yasubiye iwabo mu kiruhuko ngo asure umuryango we, inshuti n’abavandimwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Gusa muri iyo minsi Rayon Sports izaba iri mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2019 kuko kuri uyu wa Kabiri bacakirana na AS Kigali kuri sitade ya Kigali.


Rayon Sports yatwaranye igikombe na Robertinho

Kimwe mu ngingo zatumye Robertinho asubira muri Brezil nuko kugeza ku mukino wa nyuma wa shampiyona yari atarumvikana na Rayon Sports ku bijyanye no kuba yamuha andi masezerano ndetse no kumwongerera umushahara wa buri kwezi.

Mu busanzwe Robertinho yahembwaga ibihumbi bitatu by’amadolari ya Amerika (3,000 US$) mu gihe kuri ubu yifuza ko bakongeraho ibihumbi bibiri bityo akajya afata ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (5,000 US$).


Robertinho wageze mu Rwanda muri Nyakanga 2018 arapfa na Rayon Sports ibihumbi bibiri by'amadolari ya Amerika 

Rayon Sports yo iri kumubwira ko umushahara bajya bamubonera ku kwezi utarenga ibihumbi bine by’amadolari ya Amerika (4,000 US$).

Nyuma yuko uyu mutoza atashye, amakuru ahari nuko ngo mu gihe yaba atemeye ibihumbi bitatu by’amadolari ya Amerika cyangwa ngo ntibigire ukundi bigenda, ikipe ya Rayon Sports yahita isinyisha Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS.


Haringingo Francis Christian umutoza wagize ibihe byiza muri Mukura VS kuva yahagera 

Haringingo Francis Christian nawe ni umwe mu batoza beza bari muri shampiyona y’u Rwanda ndetse akaba umutoza abantu ndetse n’abakinnyi badashidikanyaho ku buhanga bwe mu gutoza umupira w’amaguru mu gihe Robertinho ari umutoza abantu bataremera neza ubuhanga bwe bitewe n’uburyo Rayon Sports yari ihagaze n’uburyo bakinaga hataraza Do Nascimento Silva undi munya-Brezil wasaga naho yungirije Robertinho kuko Rayon Sports yakinaga umukino udatanga ibitego n’amanota.

Muri rusange Rayon Sports yasoje imikino ya shampiyona 2018-2019 ifite amanota 72 n’ibitego 38 izigamye kuko yatsinze ibitego 53 itsindwa 15.

Mu mikino 30 Rayon Sports yakinnye, batsinzemo 22, banganya itatu (3) batsindwa imikino ine (4).

Rayon Sports yatwaraga igikombe cya cyenda (9) cya shampiyona kuko icya mbere yagitwaye mu 1975 mu gihe icyo yaherukaga byari mu 2017, igikombe yahawe imaze gukina na Azam FC yo  muri Tanzania.

Dore imyaka Rayon Sports yagiye itwaramo ibikombe bya shampiyona; (1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2013, 2016-2017 na 2018-2019).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND