RFL
Kigali

Nyashinski yaririmbye amara ipfa abakunze indirimbo z’itsinda Kleptomaniax yahozemo- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2019 8:53
0


Umuraperi w’umunya-Kenya, Nyamari Ongegu waryubatse mu muziki nka Nyashinski, yaririmbye mu gitaramo cyiswe ‘Kigali Jazz Junction’ amara ipfa abakunze indirimbo yakoranye n’itsinda Kleptomaniax yanyuzemo mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki ku giti cye.



Uyu musore ari i Kigali kuva ku wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2019. Yaririmbye mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Yahuriye ku rubyiniro na Zahara wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Amalon w’umunyarwanda ubarizwa muri 1K Entertainment ya Dj Pius. Nyashinski ni umwe mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo cyari cyimaze hafi amaze abiri cyamamazwa wari witezweho gutanga ibyishimo ku bafana. Niko byagenze! 

Yahamagawe ku rubyiniro saa yine n'iminota 25' abari mu gitaramo batera akaruru k'ibyishimo bagaragaza bari banyotewe no gutaramirwa n’umwe mu bahanzi Kenya itezeho kuzamura idarapo ry’umuziki. 

Yakandagije ikirenge cye kuri ‘stage’ saa yine n'iminota 35'. Yari yambaye igisurubeti cy'ibara ry’umweru gifite imishumi miremire imanuka. Yari yambaye kandi inkweto iciye bugufi y’ibara ry’umweru n’amasogisi maremare agera hafi y’amavi. 

Yari yambaye sheneti izengurutse ku kuboko n’indi izengurutse mu ijosi atibagiwe n’amataratara ndetse n'ingofero y’ubudodo y'ibara ry'umuhondo imisatsi yafunze imanutse mu mugongo.

Ku rubyiniro yafashishijwe n’itsinda ry’abaririmbyi batatu ndetse n’abacuranzi bane. 

Uyu muhanzi yagaragaje ko yari yiteguye gukora uko ashoboye ariko umwanya umubana muto

Nyashinski yaririmbye yitera hejuru, agafata hagati y’amaguru akagaragaza gucengerwa n’umuziki yashikamyeho. Yavugaga ko ashaka kuvuga inkuru y'ubuzima bwe akabwira abanya-Kigali ko yishimiye kubataramira.

Yagaragaza ko urubyiniro yahawe ari ruto akaruzenguruka, akicara hasi nyine ukagira ngo yabuze aho akirwa. 

Yavuze ko urugendo rw’umuziki we ruhera mu itsinda Kleptomaniax kandi ko bakoze indirimbo acyeka ko zakunzwe.

Yabwiye abanya-Kigali ko agiye kubasubiza mu bihe byiza by'itsinda Kleptomaniax ahera ku ndirimbo ‘Tuendelle’, ‘Njoo’, ‘Bado niko’….  

Anyura benshi mu ndirimbo ‘Swing swing’ yatuye mu mitima ya benshi bo mu 2000 n’abandi bayikunze uko bihe byagiye bikurikirana.

Ni indirimbo yihariye ibyishimo by'abitabiriye iki gitaramo barabyina biratinda. Yongeyeho indirimbo 'Mungu peke' ayiririmba apfukamye.  

Yagaragaje ko yari agifite ibihangano byinshi byo kuririmba ariko ko umwanya yahawe ari muto. Yavugaga ariko ko ‘yishimiye gutaramira i Kigali nk’inzozi yahoranye’.

Mbere y’uko ava ku rubyiniro yasabye abitabiriye igitaramo kumubwira indirimbo bumva yasorezaho bose bahuriza ku ndirimbo ‘Malaika’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 7 ku rubuga rwa Youtube. 

‘Malaika’ ni indirimbo aherutse guhishurira itangazamakuru ryo muri Kenya ko ubutumwa buyigize ari isoko y'urukundo yeretswe n'ababyeyi be.

Iyi ndirimbo yashimangiye igikundiro ifitiwe mu muziki. Yayiririmbye ashyigikiwe n'umubare munini wayikurikiranye bari muri Miliyoni zirenga 7 bayirebye ku rubuga rwa Youtube. Yasoje agira ati 'Murakoze cyane. Ndabakunda Kigali". 

Ubuzima bw’uyu musore bugabanyijemo ibice bitatu. Yabanje gukora umuziki ari mu itsinda rya Kleptomaniax yari ahuriyemo na bagenzi be Collo [Collins Majale] ndetse na Roba [Robert Manyasa].

Nyuma we n’umuryango we bagiye gutura muri Amerika asubira muri Kenya hashize imyaka 10.

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yakoranye n'itsinda Kleptomaniax zishimiwe bikomeye

Abakunze indirimbo z'iri tsinda bakumbujwe

Yavuga ko aririmba ashaka kuvuga inkuru y'ubuzima bwe

Abazi ku byina bigaragaje muri iki gitaramo

Amalon, Dj Pius n'uwabahereje banyuzwe n'ubuhanga bwa Nyashinski

Umuhanzi Uncle Austin ntiyatanzwe!

Miss Kwizera Peace [Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016] yegeranye na Mukuru we w'umupilote, Esther Mbabazi [wambaye ingofero y'ibara ry'umukara]

Bad Rama[Uri hagati] washinze Label ya The Mane

KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYAGENZE

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel (InyaRwanda Pictures)

VIDEO: Eric NIYONKURU (InyaRwanda Tv)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND