Kigali

Amarira ashoka Zahara yaherewe igikombe i Kigali mu gitaramo yatangiyemo ibyishimo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2019 7:48
0


Zahara umugore w’umuhanga urangwa n’amarangamutima menshi n’ijwi risendereye ajyanisha no kwicurangira gitari. Yaririmbye mu gitaramo cyiswe ‘Kigali Jazz Junction’ yaherewemo igikombe ashimirwa kuba umuhanzi witanze mu rugendo rw’imyaka ine ibi bitaramo bimaze bitegurirwa mu Rwanda.



Uyu mugore wo muri Afurika y’Epfo yanyuze benshi mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 mu gitaramo yakoreye Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo yahuriyemo n’umunyarwanda Amalon ndetse n’umunya-Kenya Nyashinski.

Cyateguwe mu murongo wo kwizihiza urugendo rw’imyaka ine ibi bitaramo bya Kigali Jazz Junction bimaze bitegurirwa ku butaka bw’u Rwanda ku isongo umuterankunga ari ikinyobwa cya Mutzig [Mutzig Class].

 Zahara yasigiye ibyishimo abitabiriye Kigali Jazz Junction:  

Bulelwa Mkutukana ni umuhanzi ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo akaba n’umwanditsi w’indirimbo yamenyekanye ku izina rya Zahara mu muziki. Yatangiriye umuziki muri korali y’abana y’ishuri yigagaho ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko

Muri iki gitaramo yahamagawe ku rubyiniro saa tanu n'iminota 20'.  Yaserutse yambaye ikanzu ndende igizwe n’amabara menshi irimo ibara ry'umutuku n’umweru… 

Mu nda yacyenyeresheje umukandara munini ufite umubyimba w'ibara ry'umukara. Yari yambaye kandi ibikomo byinshi ku kuboko rw’ibumoso imisatsi yarekuye ishoka mu mugongo atibagiwe n'ibirungo byongera ubwiza.

Yahereye ku ndirimbo ‘impilo’, ‘Imali’ na Destin’ asoje kuziririmba avuga ko ‘Nishimiye ko mwongeye kuntumira. Mu gitaramo cya mbere naranyuzwe nizeye ko n’ubu nzakwishimana nawe’.  

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze yahereyeho agitangira umuziki ageze hagati avuga ko azirikana neza ko abafana be hari indirimbo baziranyeho kandi agomba kuzibaririmbira.

RG-Consul yashimye Zahara uburyo yitanze mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction

Igitaramo yakoze yakigabanyije ibice bibiri: Yaririmbye bwa mbere agaragaza ingufu nyinshi ku rubyiniro, akabyina, agaca bugufi, akazenguruka ku rubyiniro ndetse akanoza imirimbire ye. Mu gice cya kabiri yifashishije gitari aririmba anakebanura imijya yayo.      

Yabashakaga guhuza intoki kuri gitari ari nako aririmba mu ijwi ryiza ryanyuze benshi. Yaririmbye indirimbo zose ashyigikirwa n’abanyuzwe n’ibihangano bye. Yasabaga benshi kumufasha kubyina no kuririmba ibihangano bakunze.   

Saa tanu n’iminota 30’ yabwiwe n’umwe mu bacuranzi ko amasaha yo kuva ku rubyiniro ageze. Yavuze ko yari yateguye indirimbo nyinshi zo kuririmba ariko ko nta kundi byagenda agomba kubahiriza igihe yahawe. Ati “Igihe n’umwanzi w’ibyiza’. 

Yanzitse aririmba indirimbo ze zamumenyekanishije birushijeho nka ‘Loliwe’, ‘Phendula’, ‘Ndiza’, ‘Thembalan’ …n’izindi akomerwa amashyi na benshi bamufashishije kuzibyinira binogera benshi bataha bamwirahira. Yaririmbaga avuga ko akunda Kigali n’abanyarwanda.

Yaririmbye yumvikanisha neza ijwi rigoroye

Uyu mugore yaririmbye yita cyane ku kumvikanisha ijwi rye ry’ubuhanga. Yakoresheje imbaraga nyinshi ku buryo ibyuya byashokaga akifashisha agatamburo akihanagura. Umuziki wacurangwaga wirangira ku ngoma z’amatwi ugacengera neza mu misokoro.

 Yaherewe igikombe i Kigali:  

Asoje kuririmba yashimye uko yakiriwe. Umushyushyarugamba muri iki gitaramo yari Arthur Nkusi, yasabye abitabiriye igitaramo gushimira Zahara kuko yabashimishije abasaba kumukomera amashyi y’urufaya n’akaruru k’ibyishimo, barabikora.

Zahara atarava ku rubyiniro yagasanganijwe igikombe cyatanzwe na RG-Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction ashimirwa kuba ari umuhanzi mwiza bakoranye mu gihe cyose ibi bitaramo bimaze bitegurwa. 

Umuyobozi wa RG Consult, Remmy Lubega yavuze ko Zahara uretse kuba ari umuhanzi yababareye inshuti n’umuvandimwe kandi ko ari umuhanzi utarabagoye mu gihe cyose bifuje kumutumira i Kigali ari nayo mpamvu bamuteguriye ishimwe babikuye ku mutima.Ngo Zahara yasubitse ibindi bitaramo bitatu kubera Kigali Jazz Junction.

Remmy yavuze ko Kigali Jazz Junction yizihiza imyaka ine ibayeho kubera urukundo beretswe n’abafana ndetse n’abaterankunga bakomeje kubaba hafi. Yavuze bazakomeza gukora ibyiza ku neza y’abanyuzwe n’umuziki wa Jazz. 

Imbere y’imbaga yari yitabiriye igitaramo, Zahara yabuze uko yifata amarira ashoka mu maso, aca bugufi aha icyubahiro Imana.  Yari imbere y’ibyuma bifata amajwi, amafoto n’amashusho amarangamutima yamurenze ubona ko i Kigali imusigaye ku mutima.

Ahawe indangururamajwi, yavuze ko ‘abanya-Kigali bamweretse urukundo rudasanzwe kuva yahakandagiza i kirenge’ kandi ko azabahoza ku mutima.  

Asoje kuvuga ijambo yamanutse ku rubyiniro arapfukama ubona ko byamurenze ahobera n’umwe mu bakobwa bamusanganiye amaze iminota nk’itanu arahagaruka ajya muri ‘back stage’. Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa sita n’iminota 10’.

Zahara umwaka ushize ubwo aheruka mu Rwanda nabwo yaranzwe n’amarira menshi mu gitaramo yahakoreye.

Yaririmbye agaragaza ubuhanga mu muziki yerekwa urukundo na bo yataramiye muri Kigali Jazz Junction asuka amarira. Uburyo yakunzwe n’abanyuzwe n’inganzo ye biri no byatumye yongera gutumirwa.

Yaririmbye anakebanura imijya ya gitari

Yanyuzagamo akabyina ahari yari afatanyije n'itsinda rya Neptunez Band

Benshi bari bamuhanze amaso banogerwa n'ubuhanga bwe

Avuga ko yishimiye kongera gutumirwa i Kigali

Yanyuze benshi

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Arthur Nkusi wari uyoboye igitaramo

Zahara yavuze ko yakozwe ku mutima n'urukundo yeretswe i Kigali

KANDA HANO UREBE UKO IKI GITARAMO CYAGENZE


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel (InyaRwanda Pictures)

VIDEO: Eric NIYONKURU (InyaRwanda Tv)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND