RFL
Kigali

RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd yakoraga ubucuruzi bw’uburiganya

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/05/2019 12:32
15


Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd yari imaze iminsi ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (crypto-currency scam).



Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha RIB rwatangarije abanyarwanda ko kugeza ubu rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd nyuma yo gusanga ibyo yakoraga bitandukanye n’ibyo yasabiye ibyangombwa muri RDB.


Icyangombwa Supermarketings Global Ltd yasabye muri RDB

Bashyizeho kandi indi nyandiko igaragaza icyangombwa Supermarketings Global Ltd yasabye muri RDB  ubwo yandikishwaga, aho bigaragaza ko icyo bari bagamije mu bucuruzi bwabo ari ibikorwa bigamije kwigisha (Educational support activities). Iki cyangombwa kandi kigaragaza ko abanyamigabane muri iyi kompanyi ari Jean Bosco Nsengiyumva na Israel Uwizeyimana. Ibi bije bikurikira irindi tangazo rya Banki nkuru y’igihugu BNR aho nayo yavugaga ko izi kompanyi zizeza abantu inyungu z;ikirenga zitemewe mu Rwanda, banaboneraho kubwira abantu ko abantu bakora ibikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku kugura imigabane baboneka ku rubuga rwa BNR.



BNR nayo yari yaburiye abanyarwanda ku munsi w'ejo hashize

RIB yakomeje ibwira abanyarwanda kwitonda, iti “RIB irasaba abaturarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito. Iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi bose bari mu bucuruzi nk’ubu butemewe bakurikiranwe.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Damour4 years ago
    Mudufashije mwadukurikiranira amafaranga twari tumaze gushyiramo,nkabayobozi .
  • Ade4 years ago
    Murakoze cyane kutugira inama. Ariko akabazo kamatsiko. Ubwo abari bafitemo imigabane biragenda bite?
  • Nizeyimana vedaste4 years ago
    Murakoze kutugira inama ariko mudufashije mwadukurikiranira amafaranga twashyizemo akagaruka murakoze
  • Alpher4 years ago
    Gusa biratajgaje, uburyo Company imara ameze arenga atanu ikorera mugihugu kd itemewe, kd ikorera kuri Bose babireba, ahantu ijisho ry'Abayobozi benshi rihora, kugera kurwego Abantu barenga ibihumbi bashoye Imitungo yabo ikaba itikiriyemo. Nkabayobozi, bajye bafasha Abayurage gukumira kare ibitero nkibyo biba bitwinjiranye, kuko twe iyumuntu amaze iminsi akora tubona ntawe Umukurikirana tuba twumvako ibyo akora byemewe. Simpamyako izi company aribwo bakizimenya nigihe zimaze zikorerara kubu butaka??????
  • Hagenimana jdamascene 4 years ago
    Turashimira ubuyobozi bwacu budahwe gukurikirana abanyamanyanga bakomje gukora ibikorwa byubujura bunyuze muri social bugatuma habaho kudindira kwabanyarwanda,nabanyarwanda kazi nasabagako bakurikirana imitungo yacu twashoyemo murakoze
  • Mbonimpa leodomir4 years ago
    Abo bateka mutwe nibakurikiranwe kuko batumye amafaranga yabanyarwanda benshi ashya kdi bishobotse mwafasha abaturage kubona ayabo binyuriye kurabo bagabo bazanye iyo business
  • olivier4 years ago
    mudufashe mudukurikiranire amafaranga kuko harimo nabafashe inguzanyo za Bank mudushe
  • Innocent4 years ago
    Nukuri RIB nikurikirane aba bayobozi, kuberako bakeneshej abanyarwanda cyane cyane urubyiruko. Byumwihariko abanyeshure beshi cyane barahombye. Ark ibi byose birimo kwaduka kwa company zitemewe ndabona biriko biraterwa na high level of unemployment trends within in LDC's. Rero RIB nikore akazi kd murebe ukunu mwafasha abanyarwanda nukuri turahombye cyane.
  • auddy4 years ago
    noex abantu bari bafitemo amafaranga barabafasha iki?
  • Tuyiringire philplame4 years ago
    Ubuse imigabane yacu twashyizemo tuzayibona ute
  • Nshutiraguma Jean de Dieu4 years ago
    Niba bishoboka habeho ubukangurambaga cyane mubyaro hano imusanze turimo kumva ko mu mudugudu wa burera umurenge wa muhoza akagari ruhengeri hariho abantu bakomeje kubishikariza abantu muhanyarukire uwo niwo musanzu wanjye ariko nanone murebe uburyo muhesha abanyarwanda ayabo
  • UMUNEZERO Pacifique4 years ago
    Nukuri rwose ibibintu birakabije, Wenda reka mvuge kubanyeshuri cyane ko arinabo bagaragajwe ko iyi business aribo izagirira akamaro.Hafi ya twese twashoye amafranga menshi pe, ese Koko nkubuyobozi mudufashije iki ko tugiye mubihombo bikomeye? Nukuri mudufashije mwadukurikiranira amafranga yacu twashoyemo, ese Koko business yamara amezi arindwi ikorera mugihugu cyacu kandi itanga amafranga, ndetse ikanagaragaza nibyangombwa nigute abaturage tutayiyoboka Koko? Nukuri rwose nimudufashe amafranga agaruke. Murakoze.
  • Laurent4 years ago
    Nibyiza cyane rwose kuba byaragarukiye mumaguru mashya nubwo abenshi twari twaramaze kwinjiramo byumwihariko abanyeshuri twabonye icyangombwa RDB Yabahaye handitseho#Edication support activities# twumvako haraho byaba bihuriye nuburezi kandi ibintu byikoranabuhanga tugerageza kubyumva ndetse nokubikoresha tubajije aho baba bakorera barahatubwira ndetse turanahagera hari munyubako iri mumugi wakigari down town muri mic nanone ukiba uti nigute company nkiyo itemewe yakorera mumugi rwagati kukarubanda aho abantu bose babona ntikumirwe kugeza ubwo abantu imitungo yabo ihashirira?ese tuvugeko RIB yari itarahamenya? byavuye mumugi noneho bigera no muntara,ikifuzo cyanjye rero niki byibuze kuko twari twagiranye amasezerano yamezi 4 (120days) mureke ayo mezi abanze ashire baduhe ayacu maze bagende rwose mukoreshe uburyo bwose bushoboka kuburyo ntuwundi muntu mushya uzinjiramo bakomezanye nabarimo uwo ayo mezi 4 azajya ashira systeme izanjya ihita imu rejecting kugeza kuwanyuma kuko twaba duhomba rwose murakoze murakarama.
  • pf4 years ago
    ese ibya supremarketings bigezehe ayacu twashoye bizagenda gute mutubarize
  • umuhoza Alpha4 years ago
    Kbsa turabashira RIB kuba ikomeje kuzirikana a banyarwanda Iman ikomeze kubaha imbaraga kind tnx





Inyarwanda BACKGROUND