RFL
Kigali

APR FC 1-2 Espoir FC: Intego nari nihaye nayigezeho mbere-Nkunzimana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/05/2019 12:17
0


Nkunzimana Sadi ni rutahizamu mu ikipe ya Espoir FC, umwe mu bakinnyi bafite ibitego bitari bicye muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League 2018-2019) kuko kuri ubu afite ibitego icyenda (9).



Muri iki Cyumweru kuvuga amazina Nkunzimana Sadi, abenshi bashobora kudahita bamwumva neza ariko uvuze ko ari umukinnyi watsinze igitego cy’intsinzi ya Espoir FC itsinda APR FC ibitego 2-1, byahita byoroho ko amenyekana.

Nyuma yo gufasha Espoir FC gutsinda APR FC ibitego 2-1, Nkunzimana Sadi yaganiriye na INYARWANDA avuga ko ku giti cye nka rutahizamu intego yari yarihaye yo kuzageza ibitego birindwi (7) yayigezeho aranayirenza bityo akaba yishimira umusaruro yagize muri shampiyona 2018-2019 n’ikipe muri rusange.

“APR FC ni ikipe nkuru ifite byose bisabwa ngo itsinde niyo mpamvu tuba tugomba kuyitegura birushijeho. Twayiteguye neza kandi byatanze umusaruro kuko ibyo umutoza yadutumye twabigenzemo neza n’Imana iradufasha. Njyewe ku bwanjye ku giti cyanjye ndashimira Imana kuko intego nari nihaye ni ukugeza ibitego birindwi (7), nibyo byari ibitego bicye byanjye ntagomba kujya munsi, icyiza muri ibyo rero nabigejeje na shampiyona itararangira. Ngereranyije n’undi mwaka washize, uyu mwaka wa 2018-2019 nitwaye neza”. Nkunzimana


Nkunzimana Sadi rutahizamu wa Espoir FC ahamya ko intego yihaye yayigezeho akanayirenzaho gato

Nkunzimana Sadi uri muri Espoir FC , yatangiye umupira w’amaguru akinira umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi mbere yuko mu mwaka w’imikino 2014-2015 ajya mu Intare FC i Butare bitewe nuko ariho yigaga muri kaminuza.

Nyuma yo kugira umwaka mwiza mu Intare FC, Nkunzimana Sadi yagiye muri Gicumbi FC dore ko ari naho avuka. Nkunzimana yahageze mu mwaka w’imikino 2015-2016 anahakina umwaka wa 2016-2017 mbere yo kujya muri Espoir FC mu mwaka w’imikino 2017-2018 akaba ari gusoza umwaka w’imikino 2018-2019.

Nkunzimana Sadi kuri ubu afite ibitego icyenda (9) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2019 mu gihe Espoir FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 39 mu mikino 29.


Nkunzimana Sadi (9) ni umukinnyi ubanza mu kibuga

Espoir FC umwanya iriho ni imwe mu ntego bari bihaye muri uyu mwaka w’imikino yo kuzaza mu makipe arindwi ya mbere muri shampiyona 2018-2019. Espoir FC izasoza shampiyona 2018-2019 yakira AS Muhanga i Rusizi.



Nkunzimana Sadi avuga ko ikipe igiye guhura na APR FC yitegura cyane 



Nkunzimana Sadi (9) mu mukino bahuyemo na APR FC


Abakinnyi ba Espoir FC bishimira amanota atatu bakuye kuri APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND