Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri ya Siporo n’Umuco kimwe n’ibigo biyishamikiyeho baremeye abacitse ku Icumu bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Cyeza akagari ka Biringaga umudugudu wa Munini. Aha bakaba bashyikirije umwe mu batishoboye inzu yo kubamo bamwubakishirije.
Iki ni igikorwa MINISPOC ikunze gukora buri mwaka. Kuri ubu iyi Minisiteri yafashije abo mu karere ka Muhanga, itanga inzu yuzuye ifite agaciro ka Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda Nyiramariza. Iyi nzu yashyikirijwe Nyiramariza na Minisitiri muri MINISPOC ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga. Bamaze kuyimushyikiriza, Minisitiri Nyirasafari yashyikirije abaturage 10 inka za kijyambere zagabiwe abatishoboye bacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Usibye uyu muturage bahaye inzu n’abandi icumi bahaye inka, MINISPOC yanaremeye abandi baturage batishoboye ibaha ibyo kurya,
ibikoresho byo mu nzu ndetse na Matela zo kuryamaho. Nyuma y’uyu muhango
Minisitiri Nyirasafari Esperance n’abakozi bose ba MINISPOC kimwe n’ibigo
biyishamikiyeho bahise berekeza mu murenge wa Nyarusange naho ho mu karere ka
muhanga aho bifatanyije n’abaturage bo muri uwo murenge Kwibuka ku nshuro ya 25
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inzu yashyikirijwe Nyiramariza,...
Uyu mubyeyi nawe yageneye impano MINISPOC,...
Inka 10 ni zo zagabiwe abaturage b'i Muhanga
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo n'Umuco Nyirasafari Esperance,...
Bahise bakomereza urugendo i Nyarusange aho bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Nyirasafari Esperance ageza ijambo ku baturage bo mu karere ka Muhanga ...
Nyirasafari Esperance yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rw'i Nyarusange,...
REBA HANO UKO UYU MUHANGO WAGENZE
TANGA IGITECYEREZO