Uwiringiyimana Patience ni umwe mu bahataniraga kuzahagararira u Rwanda yitwaje Golizo ifatwa nk’igipupe kivuga icyakora ntamuntu numwe uzi uko kivuga uretse nyiracyo we uhamya ko ari ubufindo burimo ubuhanga yihariye. Uyu wamamaye mu Rwanda kubera Golizo yatangarije Inyarwanda ko yumva yiyizeye icyakora aharira umwanya Imana cyane ko abahatanaga bari benshi nyamara hashakishwa 30 gusa bagomba guhagararira u Rwanda.
Golizo na Karani....
Uwiringiyimana Patience si ubwa mbere yitabiriye amarushanwa arikumwe na Golizo cyane ko yari no mu irushanwa rya Art Ubuhanzi icyakora ntiyabasha gutsinda. Gusa muri iri rushanwa rya East Africa’s Got Talent ho ngo yizeye ubuhanga yerekanye.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATIENCE NDETSE NA GOLIZO