Tariki 25 Gicurasi 2019 yari itegerejwe na benshi bagiriwe umugisha wo kuvumbura impano ibarimo! Byari akanyamuneza ku banyarwanda buzuzaga imyirondoro bashaka kwerekana impano imbere y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho, bahataniye gutwara irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ rizahemba miliyoni 45 Frw.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 kuri Maison de Jeunes Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, hakoraniye urubyiruko, ibikwerere n’abandi bisumbuyeho mu myaka bagerageza amahirwe yabo mu irushanwa rimaze kuba ubukombe mu kuvumbara impano yakirigise benshi igihe kinini.
Ab’inkwakuzi bageze ahabereye iri jonjora guhera saa tanu za mu gitondo (11h:00;). Mu biganiro byo mu matsinda buri wese yavugaga ko yanogerwa no kwibona mu bitangazamakuru bikomeye bavuga ko impano ye yamutambukije mu irushanwa ryarijije benshi.
Uko amasaha yicumaga niko umubare w’abitabiriye wagendaga wiyongera. Buri wese yahabwaga ifishe akuzuzaho ibimuranga, imyaka ye, aho yavukiye, impano ye, aho atuye n’ibindi. Saa sita zageze hamaze kwiyandikisha abarenga 250.
Abitabiriye
ntibakanzwe n’izuba rihangara uruhanga. Bahabwaga nimero zibaranga mu irushanwa
ari nazo zifashishwa mu kubamenyesha uko bakurikirana mu kugaragaza impano.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 mu Rwanda habereye amajonjora mu irushanwa 'East Africa's Got Talent'
Hari abagaragaje impano mu gusetsa, ubuhanzi, ubugeni, gusiga amarangi, gushushanya, imitako, ubufindo, kubyina n’ibindi. Mu biyandikishije hari abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro nk’umuhanzikazi Jody Phibi wageze ahabereye iri jonjora yazirikishije umusatsi agatambaro k’igitenge umanuka mu bitugu, yongeraho n’amatarata ku buryo bitoroheraga buri wese kumumenya.
Hari kandi umunyamakuru Patience Karani wa Isango Star usanzwe ukoresha agapupe kivuga kazwi nka Golizo. Mu bitabiriye iri rushanwa kandI harimo umuhanzi Sam Rwibasira wize umuziki ku Nyundo, umuhanzikazi Annette Murava ukora umuziki wa Gospel, bashiki ba Nkusi Arthur, Elimu murumuna wa Intore Tuyisenge, Esther mushiki wa Deo Munyakazi n'abandi.
Nyuma y’uko bamwe bahawe nimero batangiye kujya mu byumba berekana impano zabo. Buri wese yahabwaga iminota ibiri ubundi akava imbere y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho.
Abanyarwanda bagaragaje impano mu irushanwa 'East Africa's Got Talent'
Abahatana
mu irushanwa ntibazi abagize akana nkemurampaka. Umusizi Manzi Arsene yabwiye
INYARWANDA ko yakoze uko ashoboye yizeye ko azitwara neza mu irushanwa.
Yavuze ko uko yakekaga irushanwa atari ko yarisanze kuko buri kimwe cyose kiri ku murongo. Ati “Nkoze uko nshoboye ariko nizeye gutsinda. Nasanze buri kimwe cyose kiri ku murongo buriya Imana nimfasha nzatambuka mu 30 bazajya muri Kenya,”
Umuyobozi w’Irushanwa rya East Africa Got Talent, Lee Ndayisaba yabwiye INYARWANDA ko ubwitabire buri hejuru ukurikije uko babicyekaga. Yavuze ko bakoze uko bashoboye banoza buri kimwe cyose gikenewe mu irushanwa.
Yagize ati “Kugeza ubu buri kimwe cyose kiri kugenda neza. Urabona ko umubare w’abitabiriye uri hejuru. Ntabwo aka kanya navuga ngo hitabiriye bangahe kuko ari ibanga. Ni irushanwa turizera ko umunyamahirwe azaboneka.”
Amajonjora
yabereye mu Rwanda yahuriranye n’ayabereye muri Kenya kuri uyu wa 25 Gicurasi
2019.Ikipe ya
Rapid Blue izobereye mu gutanga amashusho y’ibiganiro bya Televiziyo, yari
igizwe n’abantu 18.
Umunyarwenya Anne Kansiime uri kwifashishwa mu gukora iki kiganiro kizanyuzwa kuri Televiziyo zikomeye mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba yagaragaje akanyamuneza avuga ko mu Rwanda hari ‘Impano zitangaje’.
Kansiime
yagombaga kuva i Kigali mu masaha y’umugoroba w’uyu wa Gatandatu yerekeza i
Mombasa muri Kenya ariko urugendo rwe rwigijwe imbere.
East Africa’s Got Talent [EAGT] ni irushanwa rishakisha impano mu ngeri zitandukanye. Rimaze kuba ubukombe mu gukurikirwa n’umubare munini w’abanyuzwe n’impano zimurikwamo.
Muri Kenya ni ho hazahurizwa abanyempano120 bazaba bakuwe mu bihugu 4
bavemo uwegukana irushanwa.
Impano yose yahawe rugari
Batangaga imyirondoro bagahwa nimero ibaranga
Jody Phibi ntiyashakaga guhuza ijisho n'itangazamakuru
Jody Phibi yageze ahebereye ijonjora ahugiye kuri telefoni
Yakoze umwambaro w'ibyatsi atungura benshi
Umunyarwenya Anne Kansiime yavuze ko u Rwanda rufite impano
Kansiime aganira n'abakuriye itsinda ritunganya ikiganiro 'Got Talent'
Manzi avuga ko afite icyizere cyo kwisanga mu 30 bazaserukira u Rwanda
Uyu mugabo yavuze ko yihina nk'urupfu, agahinduka akanyamasyo, akavuga nk'injwangwe n'ibindi yavugaga ukumva ko biteye ubwoba
Umugabo ushyira intebe ku izuru yatunguye benshi....
Esther, mushiki w'umuhanzi Deo Munyakazi nawe yagaragaje impano ye
Bashiki b'Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya Arthur Nkusi
Umunyamakuru Patience wa Isango Star Karani
JODY PHIBI MU MAGANA YAHATANIYE GUHAGARARIRA U RWANDA MU IRUSHANWA 'EAST AFRICA'S GOT TALENT'
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABANYEMPANO BATANDUKANYE BITABIRIYE IRI RUSHANWA
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM
VIDEO: Nsengiyumva Emmaneul-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO