Prophet Sultan Eric ukuriye itorero Zeal of the Gospel church rifite icyicaro gikuru i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ahamya ko yazuye umuntu wari wapfuye ndetse ngo afite ibanga akoresha agakiza indwara nyinshi zirimo na SIDA.
Prophet
Sultan Eric yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ubwo yari
ageze mu mujyi wa Kigali avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biterane
by'ubuhanuzi yari yitabiriye nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Uyu muhanuzi
yahamije ko hari umuntu w'i Kiziguro mu karere ka Gatsino wari wapfuye,
amusengeye arazuka. Yunzemo ko ibi avuga atari igipindi kuko afite abaganga
babihamya bavuraga uwo muntu yazuye.
Prophet Sultan Eric yamenyekanye ubwo yahanuriraga abantu akabishyuza icyo yise ‘ituro ry’umuhanuzi’. Icyo gihe umukristo we yishyuraga 10,000Frw, hanyuma umushyitsi akishyura 20,000Frw. Kuri ubu ariko ngo kwishyuza yarabiretse ku mpamvu atarasobanura. Abakristo be bamufata nk’Intumwa y’Imana, Umukiza, Umuhanuzi Mukuru, Umuganga n’Umucunguzi bahawe n’Imana. Tariki 5 Gicurasi 2019 ni bwo Prophet Sultan Eric yavuye mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biterane by'ubuhanuzi. Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ni bwo yagarutse mu Rwanda yakiranwa urugwiro n'abayoboke b'itorero ayobora ryitwa Zeal of the Gospel.
Prophet Sultan yari akumbuye cyane umuryango we
Prophet Sultan Eric ubwo yaganirizaga umunyamakuru ku biyanye n’ibitangaza akora, yatangaje ko Imana yamuhaye ibanga akoresha akora ibitangaza. Yahamije ko muri we harimo imbaraga zimuha ubushobozi bwo kurondora abantu no gukora ibitangaza bitandukanye. Yavuze ko afite udutambaro yasengeye abitegetswe n’Imana, hanyuma utwo dutambaro akaba ari two arambika ku bantu barwaye bagakira indwara z’ubwoko bwose. Aka gatambaro ngo ni nako yarambitse ku muntu wari wapfuye, nuko ahita azuka. Aganira na Afrimax ubwo yavaga i Kanombe agiye kwakirwa n’abakristo be, Prophet Sultan yagize ati:
“Nanjye Imana yagiye inkoresha mu guhereza abantu amazi, nkayasangera nkoherezamo imbaraga ziri muri njyewe, wa muntu yanywa amazi agakira. Imana yagiye inkoresha mu gusengera udutambaro cyane cyane. Twakijije abantu benshi cyane hari abakize SIDA badukojejweho (udutambaro), hari umuntu wari wapfuye, kwa muganga bamaze no kumusezerera ko yapfuye, nkoresheje agatambaro arazuka, abaganga b'uwo muntu aho ngaho Kiziguro barahari babihamya.”
Prophet Sultan yahishuye ko afite udutambaro tumufasha gukora ibitangaza
Si abo gusa ahubwo ngo hari n’uwo yasengeye akira ubumuga bwo kutavuga, gusa we yakoresheje ijambo ‘ikiragi’ ritemewe kuri ubu (Ntibavuga ikiragi bavuga umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga). Yagize ati: “Bagakojeje ku muntu wari ikiragi atavuga, aravuga.” Prophet Sultan yavuze ko utwo dutambaro yoherezamo imbaraga zikora ibitangaza, ajya aduha n’abakristo be nabo bakaturambika ku bantu ibitangaza bigakoreka. Yagize ati: “Udutambaro Imana yambwiye ngo nge nduhereza abantu, yambwiraga ko hari ahantu hazagera, mbike imbaraga muri utwo dutambaro, hanyuma abakristo nyoboye bajye batujyana mu misozi ahantu henshi, badukoze ku bantu badukoze ku bintu, habe ibitangaza.”
Prophet Sultan Eric akoreshwa n’Imana cyangwa ni satani?
Abajijwe ku bijyanye n’abavuga ko ibitangaza akora abikoreshwa n'imbaraga za satani, Prophet Sultan yavuze ko atari ukuri kuko imbaraga z'Imana zihari kandi ko kuzibona byoroshye kurusha kubona imbaraga za satani. Yunzemo ko imbaraga z'Imana ziboneka nta gitambo gitanzwe kuko Yesu ari we gitambo mu gihe imbaraga za satani ziboneka hatanzwe ibitambo bigoranye. Yagize ati: “Sinzi ukuntu umuntu yajya gushaka imbaraga z'abadayimonbi atanga ibitambo bigoranye kandi hari ahantu abona imbaraga ku buntu, nta bantu nzi bakoresha izo mbaraga (imbaraga za satani).” Abajijwe uburyo avugana n’Imana yavuze ko yumva ijwi ry'imbere, ngo ntabwo ari ijwi rivugira hanze.”
Prophet Sultan ahamya ko u Rwanda ruhirwa kuba rumufite nk’umuhanuzi
Nubwo avuga ko mu Rwanda hari abahanuzi benshi, Prophet Sultan ahamya ko u Rwanda n’abanyarwanda bahirwa kuko bamufite nk’umuhanuzi watumwe n’Imana. Yavuze ko ubuzima bw’abanyarwanda bugiye kurushaho kuba bwiza ndetse ngo amahoro agiye kurushaho kuba mu Rwanda kuko u Rwanda rumufite nk’umuhanuzi ndetse hakaba hari n’abandi bahanuzi benshi yaba abo Imana iri kuzamura n’abo yazamuye. Yagize ati:
“Nakwizeza abanyarwanda ko amahoro agiye kurushaho mu gihugu yacu bitewe nuko hari umuhanuzi witwa Sultan Eric Imana yatumye. Sinjye njyenyine Imana yatumye ariko reka nivugeho ko n'ubwo hataba hari abandi umuhanuzi umwe birahagije ko ubuzima bw'abantu bwahinduka. Imana yohereje Mose ari umuhanuzi umwe gusa, ubuzima bw'abantu burakira. Hari abahanuzi benshi muri iki gihugu Imana iri kuzamura n'abo yazamuye, amahoro y'igihugu cyangwa se ubuzima bw'abanyarwamda bugiye kurushaho kuba bwiza ni cyo nakwizeza abanyarwanda. “
Prophet Sultan avuga ko Imana yababariye abantu ibyaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora
Prophet Sultan Eric akunze kubwiriza ku nyigisho z’ubuntu. Ibi bituma abayobotse izi nyigisho bitwa ‘Abanyabuntu’. Aba bizera ko bahawe imbabazi z’iteka z’ibyaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora . Kwizera gusa izi mbabazi bahawe na Yesu Kristo ubwo yari kumusaraba, Prophet Sultan avuga ko ari byo bibaha kubona imbabazi z’iteka. Abajijwe ubutumwa yaha abanyarwanda, yagize ati: “Hanyuma abanyarwanda icyo nababwira ni uko ibyaha byabo by'ejo hashize, iby'uyu munsi n'ibyo hazaza Imana yabibababariye, icyo basabwa ni ukubyizera. “ Yavuze ko abantu bakwiriye kumva no kwemera inyigisho zo kwizera bakava ku nyigisho z'amategeko... “
Prophet Sultan yavuze ko hari abantu bigana abakozi b’Imana ba nyabo bakabeshyera Imana ngo yavuze kandi itavuze. Asobanura ku buryo bunyuranye abapasiteri bakunze gukoresha bakora ibitangaza, budakunze kuvugwaho rumwe, yagize ati: “Navuga ko umuhanuzi cyangwa umupasiteri uzakoresha uburyo bumwe kugira abantu bakire ntabwo bakwiriye kurwanywa keretse uburyo bwatuma abantu badakira, ariko uburyo bwatuma abantu bakira nubwo butashidikanywaho cyangwa ngo abantu babugireho ikibazo.”
Prophet Sultan yabwiye Inyarwanda ko asize akoze ibitangaza byinshi muri Amerika
Prophet Eric Sultan aganira na Inyarwanda.com yavuze ko muri Amerika hariyo abantu benshi bakunda inyigisho ze. Ngo ari mu ndege yabonye benshi bamutumira bamusaba kuzajya kubabwiriza. Yagize ati "Bisa n'imiryango myinshi Imana yafunguye. Njye nashakaga kujyayo gusa ntagiye kubwiriza. Nahise mbona Invitation nyinshi cyane nkiri no mu ndege, bashaka ko njya mu nsengero zabo. Abayehova ntabwo ari ibizira. Abantu benshi baratuzi cyane kandi itorero ryacu rirubashywe kandi rirakunzwe. Hariyo abantu benshi banyuze muri Zeal barenga 300 bayinyuzemo kandi bayivuganira, bayivuga neza. Harimo abazaga aho najyaga, hari umurimo munini twakoze muri Amerika kandi benshi bari muri Canada n'ahandi."
Prophet Sultan Eric yakomeje avuga ko mu rugendo rw'ubuhanuzi (Prophetic Tour) avuyemo muri Amerika rwabereye benshi umugisha ndetse ngo na we yungutse byinshi. Yavuze ko hari abatari bacye asize baramaze kubona ubuhanuzi yabahanuriye. Yavuze ko muri iri vugabutumwa avuyemo muri Amerika aho yamaze ibyumweru bitatu, yigishije abanyamerika n'abandi bahatuye abasobanurira byinshi ku 'Ubuntu bw'Imana'. Icyo yigiyeyo ngo ni uko yasobanukiwe neza ko iyo uri hanze y'igihugu cyawe, Imana igukoresha cyane. Yasabye abanyarwanda guha agaciro k'Ubuntu bw'Imana babonera muri Yesu Kristo.
Prophet Sultan akiva muri Amerija yahise akorerwa ibirori n'abakristo be
Umuhanzi Billy Jakes ashyashyana yakira Prophet Sultan
Igiterane Prophet Sultan Eric yakoreye muri Amerika
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PROPHET SULTAN ERIC
TANGA IGITECYEREZO