Kigali

Chantal Grazioli yavuze intandaro yo gutandukana n’umunyarwenya Eric Omondi bakundanye imyaka ine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2019 10:57
0


Chantal Grazioli wari umukunzi w’umunyarwenya Eric Omondi uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yemeje bidasubirwaho ko umubano wabo wari umaze imyaka ine n’igice wageze ku iherezo ku mpamvu bombi bagiranyeho ibiganiro birambuye muri Mata 2019.



Chantal Grazioli yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Eric Omondi muri Mata 2019 byasize bemeje ko buri wese aca inzira ze.Yanditse ku rukuta rwa instagram ashimangira ko urukundo rwabo rwagiye rucibwa intege no kuba ari kure y’umukunzi we kuko abana n’umuryango we mu Butaliyani.

Yagize ati “Ndabasuhuje mwese! Ndizera ko mwese mu meze neza. Nari maze igihe kinini ntavuga. Eric nanjye twagiranye ibiganiro birambuye mu kwezi gushize (Mata). Nk’uko mwese mubizi umuryango wanjye ubarizwa mu Butaliyani ibi rero byaratubangamiraga twembi.”

Yemeje ko urukundo rwabo rwageze ku iherezo ariko ari inshuti bisanzwe. Yavuze ko yakunze Eric Omondi byimazeyo ku buryo adashobora kuvuga ijambo ryo kumusezera kuko yizeye neza ko bazongera guhura bagahuza urugwiro.

Ati “ Ntabwo navuga ko namusezeye kuko nizeye kuzongera kumubona. Nakunze Eric kandi nzahora mukunda, tumeze neza. Turi kumwe twagiranye ibihe by’umunezero. Twasangiye inzozi n’intumbero ariko ikirenze kuri ibyo twasangiye ubuzima. Nzahora nzirikana ibihe by’agahebuzo nagiranye nawe.”

Chantal yavuze ko azahora azirikana ibihe byiza yagiranye na Eric Omondi

Chantal yasabye Imana gukomeza kurinda intambwe za Eric Omondi kugeza igihe bazongera guhura. Avuga ko yanga urunuka ijambo ‘urabeho’ kuko yizeye kuzongera kumubona. Yabwiye Eric ko ariho ku bwe kandi ko yiteguye kongera kumusanganira.

Eric Omondi yabwiye ikinyamakuru Edaily cyo muri Kenya ko umukunzi we Chantal yakunze kumusura igihe kinini muri Kenya avuye mu Butaliyani, ibintu yabonaga ko bimurushya. Ngo mu bihe bitambutse umukunzi we yamusabye ko yamwemerera byibura akamara igihe kinini mu Butaliyani ari kumwe n’umuryango we.

Yavuze ko igihe cyose Chantal yageraga muri Kenya yahitaga ajya kumusura kandi ko nta kazi yari afite. Ngo yamusabye ko yamureka akaba mu Butaliyani igihe kinini ashaka akazi nk’abandi.

Yagzie ati “Yamaraga igihe kinini mu nzu yanjye ntacyo akora. Nemeranyije n’umutima wanjye kumwemerera ibyo yansabaga. Twumvikanye ko buri wese ashobora kubaho adafite undi kugeza igihe kitazwi ndetse twageze n'aho twemeranya guhagarika urukundo rwacu.”

Eric Omondi n'umukunzi we basangiye ibihe by'umunezero

Ikinyamakuru Tuko kivuga ko Chantal Grazioli avuka kuri nyina w’umunya-Kenya ndetse na se w’umutaliyani babanye igihe kinini. Eric Omondi yahuye na Chantal ubwo yari afite imyaka 19. Yamenyekanye birushijejo nk’umukobwa w'ikimero watwaye umutima w’umunyarwenya, Eric Omondi wo muri Kenya wabaye icyamamare.

Ubwiza bw’uyu mukobwa no kuba ari Eric Omondi ari icyamamare byatumye bombi bahora mu itangazamakuru ubudasiba. Bombi bahuye mu 2013 kuri sitade ya Kasarani ubwo Kenya yizihizaga imyaka 50 ibonye ubwingenge.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari amakuru avuga ko Chantal asanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza ikaba imwe mu mpamvu yahaye Eric Omondi ngo amutegereze mbere y’uko barushinga.

Uyu mukobwa usanzwe ari n’umunyamideli ngo hari n’amakuru avuga ko ashaka kwiyamamaza mu marushanwa y’ubwiza ndetse ngo anafite imishinga myinshi ibyara inyungu ituma Eric Omondi adashaka kumuva iruhande.

Ni kenshi Omondi yagiye yakira ku kibuga cy'indege umukunzi we Chantal yamusuye

Omondi yari aherutse gutangaza ko azakora ubukwe n'umukunzi we mbere y'uko 2019 irangira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND