RFL
Kigali

Nyirimana Fidèle yanze imirimo yo gutoza mu ikipe y’igihugu ya Volleyball

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/05/2019 14:13
0


Nyirimana Fidèle usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe ya UTB VC yanze imirimo yo kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu nkuru ya Volleyball bitewe n’imikorere mibi abayobozi bakuru bagiye bamwereka ubwo ayiherukamo.



Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 ni bwo ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball (FRVB) ryasohoye urutonde rw’abakinnyi 22 bagomba gutangira imyitozo bitegura imikino yo gushaka itike igana mu mikino ya nyuma ya All African Games izabera muri Maroc muri Nzeli 2019.

Imikino yo gushaka itike ijya muri Maroc izabera muri Kenya kuva tariki 2-9 Kamena 2019 ku rwego rw’ibihugu biri mu Karere ka Gatanu (Zone V).Nyuma y’aba bakinnyi 22, umutoza yagizwe Mubatazi Elie bateganya ko azaba yungirijwe na Nyirimana Fidèle mu gihe Paul Bitok ari indorerezi (Supervisor).

Nyuma y’ibi byose, abakurikira umukino wa Volleyball batunguwe no kubona umutoza nka Nyirimana Fidèle ufite ubunararibonye mu gutoza Volleyball ndetse akaba ari nawe mutoza uri imbere mu batoza amakipe aba muri shampiyona bitewe n’ibigwi amaze kubaka mu makipe yagiye atoza, agirwa umutoza wungirije Mutabazi Elie utarubaka ubudahangarwa mu mirimo yo gutoza Volleyball nubwo yayikinnye ku rwego mpuzamahanga kurusha Nyirimana Fidèle.

Nyuma gato ni bwo Nyirimana yahise yandika ibaruwa igenewe perezida wa FRVB avuga ko atabashije kwitabira imirimo yahawe bitewe na bimwe mu bibazo yagiye ahura nabyo ubwo aheruka muri iyi kipe.


Nyirimana Fidele avuga ko hari ibintu atakomeza kwihanganira mu ikipe y'igihugu

Ingingo ya mbere iri muri iyi baruwa, Nyirimana avuga ko ubwo aheruka mu mirimo y’ikipe y’igihugu ya Volleyball abo bakoranaga muri iyi mirimo bamureze mu buyobozi bukuru bavuga ko ariwe watumye ikipe ititwara neza nyuma aza kuvanwa mu batoza bagiye mu Misiri atabimenyeshejwe.

Ingingo ya kabiri kandi, Nyirimana avuga ko bitewe n’ubunararibonye amaze kugira muri Volleyball ya Afurika asanga gupfa gutsinda ibihugu nka Kenya ushaka itike bitapfa koroha kuko ngo n’igihe yari kumwe na Paul Bitok baratsindwaga bikarangira byose bigiye ku mutwe wa Nyirimana agashinjwa umusaruro udahwitse.

Ingingo ya nyuma, Nyirimana yagaragaje ko ubwo yari amaze kubona ibaruwa imuha imirimo mu ikipe y’igihugu, we na bagenzi be batoranyije abakinnyi 22 babaha FRVB tariki 18 Gicurasi 2019 ariko ngo yatunguwe nuko tariki 20 Gicurasi 2019 babonye lisiti yahinduwe nta n’uruhare aba batoza babigizemo.


Ibaruwa Nyirimana yandikiye FRVB


Nyirimana Fidele (Uwa 2 uva ibumoso) yari mu ikipe y'igihugu yakiriye imikino ya Zone V 2017 yaberey mu Rwanda

Dore abakinnyi 22 bahamagawe bakomeje imyiteguro:

Mutabazi Yves (Turkey), Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara VC), Mukunzi Gasarasi Christophe (REG VC), Muvunyi Fred (UTB), Olivier Ntagengwa (REG VC), Dusenge Willcriff (Gisagara VC), Niyomugabo Felix (IPRC Ngoma), Yakan Guma Lauwrence (Japan), Sibomana Placide Madison (UTB VC), Murangwa Nelson (Greece), Niyogisubizo Samuel Tyson (UTB VC), Kanamugire Prince (APR VC), Muvara Ronald (APR VC), Karera Emile Dada (Gisagara VC), Mugabo Thierry (Gisagara VC), Musoni Fred (Finland), Venuste Gatsinzi (APR VC), Ndayisaba Sylvestre (REG VC), Nkurunziza K.John (UTB VC), Nsabimana Mahoro Yvan (UTB VC), Rwigema Simon (REG VC) na Dusabimana Vincent Gasongo (Gisagara VC).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND