Kigali

USA: Umuhanzi nyarwanda Sedy Djano yafashije abantu barenga 50 baba ku mihanda muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2019 17:45
0


Sedrick Djano uzwi mu muziki nka Sedy ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mississipi, gusa ku bw’impamvu z’akazi akunze kuba muri Leta ya Texas. Sedy yakoze igikorwa cy’urukundo afasha abantu barenga 50 batagira aho kuba muri Amerika.



Iki gikorwa cy’urukundo Sedy yagikoze abinyujije mu muryango ‘Give kindness’. Mu muziki Sedy aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Rideman ndetse na Social Mula, akaba ari indirimbo bise ‘Be kind to one another’. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019 Sedy Djano hamwe na producer we uzwi ku izina rya LG Pro batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basuye ndetse banagaburira abatishoboye baba ku mihanda (homeless) muri Leta ya Texas.

UMVA HANO 'BE KIND TO ONE ANOTHER' BY SEDY FT RIDERMAN & SOCIAL MULA

Sedy Djano usanzwe ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye Inyarwanda.com ko mu gikorwa cy'urukundo yakoze yagaburiye abantu batishoboye barenga 50 baba ku mihanda muri Texas. Yagize ati: “Twagaburiye abantu barenga mirongo itanu (50) baba ku mihanda muri State ya Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba bafashijwe na Sedy bishimye cyane, bakorwa ku mutima no kuba bagiriwe urukundo n’umuntu utavuka muri Amerika kuko ari gacye bakunze kugira ayo mahirwe.


Sedy avuga ko icy'ingenzi ari ukuganira n'aba bantu yahaye ubufasha

Sedy Djano yavuze ko yagize amahirwe yo kuganira nabo no kubagira inama na cyane ko ari byo by'ingenzi cyane bikenewe kuri abo bantu. Yagize ati: “Twanagize n’amahirwe yo kuganira na bo, batubwira ko bishimye birenze uko babivuga. Batubwiye ko ari gake gashoboka bagirirwa amahirwe yo kubona ibyo kurya mu masaha ya Saa sita. Ndetse kandi banatangajwe cyane no kubona umuntu utanavuka mu gihugu cyabo, abagirira ishyaka n’urukundo akaba yabatekereza akigomwa agakoresha amafaranga ye kugira ngo abagaburire. Mbese byari ibyishimo byinshi kuri buri wese wari uri aho.”

Abafashijwe na Sedy badafite aho kuba muri Amerika ni abantu bakuru, ibitandukanye no muri Afrika aho usanga abenshi mu badafite aho kuba ari abana bato. Sedy avuga ko kuba ageze muri Amerika atari yabona umwana uba ku muhanda. Ati: “Gusa kuva nagera inaha ntabwo ndabona ‘Homeless’ w’umwana. Bose ni bakuru harimo; abagore, abagabo, abasore n’abasaza. Abenshi barara munsi y’ibiraro cyangwa ku mabaraza y’amaduka. “ Yavuze ko ari abantu usanga baba bakeneye ubufasha ahamagarira abantu batandukanye kugira umutima w’urukundo bagasakaza ineza ku isi hose. Yabibukije ko gutanga bibonerwamo umugisha kuruta guhabwa.


Bishimiye cyane ubufasha bahawe na Sedy

Sedy yunzemo ati:"Ubuvugizi bwo nabwo ni ngombwa kuko ibyo dukoze tugerageza no kubishyira kuri Media kugira ngo n'abandi bashobore kubibona kuko ni abantu benshi inaha bari ku mihanda pe. (...) Icy'ingenzi gikenewe kandi twibandaho ni ukuganira nabo, kubagira inama,.kuko hari igiha usanga afite umuryango kandi adashaka ko wenda umuryango we umenya aho ari, ikindi kandi kuva ku muhanda bitamukundiye, kubera se ubuzima aba yarabayemo mu muryango we, baramufashe nabi n'ibindi nk'ibyo. Ubundi icy'ingenzi ni ukuganira nabo, kubagira inama no kubahora hafi. Icyo nateganyaga cyane cyane ni ukuganira one by one,..nkabanza nkagira n'umwe nkajya musura kenshi kuko iyo ubikoze gutyo akabona ko hari umuntu umwitayeho nawe ubuzima arabuhindura....Nzi benshi bamaze kuva ku mihanda muri ubwo buryo,..usanga yahindutse rwose kandi akaba yahindura abandi.

‘Organization’ izwi ku izina rya ‘Give Kindness’ ihagarariwe n'umuhanzi Sedy ikomeje ibikorwa byiza by'urukundo ndetse iranakangurira buri wese kubana neza n’abandi no gukunda gutanga kuko bibonerwamo imigisha myinsh kuruta iva mu guhabwa. Sedy aganira na Inyarwanda.com yagize ati: “Nk’uko ntawumenya aho bwira ageze, ni nako nta n’uzi uzamugoboka ejo. Rero twese twige gukundana, tubana neza, dufashanya muri byose tutaryaryana. Burya impano y’ubutunzi iruta izindi waha inshuti cyangwa se n’undi muntu uwo ariwe wese ni ukumubanira neza no kumuha umwanya wawe. Let's spread the kindness to everyone on this planet.”


Sedy avuga ko ababa ku mihanda muri Amerika ari abantu bakeneye cyane ubufasha

Sedy yadutangarije ko Give Kindness iteganya ibikorwa byinshi by’urukundo, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Afrika harimo n'u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019. Ikindi bakora ni ugukorera ubuvugizi abatishoboye bahura nabo. Ubwo yari ari mu myiteguro y’iki gikorwa cy’urukundo aherutse gukora, Sedy yafashijwe cyane n’itangazamakuru ryo muri Texas aho ryamufashije gutangaza byinshi kuri iki gikorwa. Tariki 11 Werurwe 2019 Sedy yatanze ikiganiro kuri Walk by Faith Radio yo muri Leta ya Texas, yakirwa n’umunyamakuru witwa Fabian. Ubwo aherutse mu Rwanda, Sedy yaguriye mituweli abatishoboye bagera ku 100 anatanga amabati n'imyenda.


Bakeneye ubufasha no kwerekwa urukundo


Sedy yasangiye nabo ifunguro rya saa sita


Sedy ubwo yatangaga ikiganiro kuri Radiyo yo muri Amerika yitwa Walk by Faith Radio iherereye muri Leta ya Texas






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND