Kigali

U Bufaransa: Filime ya Miss Sonia Rolland yerekanywe mu gikorwa cyo #Kwibuka25 cyateguwe na nyina

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/05/2019 18:20
1


Mu mujyi wa Cluny bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni igikorwa kitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo aho baneretswe filime ‘Rwanda: Du Chaos au miracle’ y’Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2019. Abanyarwanda baturutse impande zose bahurira mu Mujyi wa Cluny uherereye Soane et Loire hafi ya Lyon bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uyu muhango witabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’inshuti baturutse impande zose z’u Bufansa, u Bubiligi ndetse no mu Busuwisi.

Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 bakoze urugendo rwo kwibuka ruzwi nka ‘Walk to remember’ bahereye kuri salle le grittons bagera ku busitani ariho hari ibuye ry’urwibutso bashyiraho indabo.

Umuhango wakomereje muri Salle les Griottons ahari hateguriwe ibikorwa bitandukanye. Abitabiriye iki gikorwa beretswe filime ya Sonia Rolland yise ‘Rwanda: Du Chaos au miracle’  igaragaza intambwe yatewe n’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Mu Mujyi wa Cluny, abanyarwanda n'inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi w’Umujyi wa Cluny, Henri Boniau yashimiye abateguye iki gikorwa cyo kwibuka anashimangira umubano mwiza n’ubushuti uyu Mujyi ufitanye na ‘Communaute Rwandaise’ kuva aho umuryango wa Sonia Rolland ugereye muri uyu mujyi bikaza gushimangirwa n’ishyirwaho ry’urwibutso rwabimburiye izindi muri iki gihugu mu 2011.

Uhagarariye Prezida Ibuka France, Jean Paul Ruta yashimye uyu mubano anasaba ko ukomeza kubaho. Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25  wateguwe na kominote ya Cluny irangajwe imbere na Landrada Rolland nyina wa Sonia Rolland, Jacques Ndagijimana, Egide Sano, Wendy Atkinson, Ibuka Rhone –Alpes iyobowe na Jean Paul Ruta ku bufatanye n’umujyi wa Cluny.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo umuyobozi wa Cluny,  Hanri Bonia, Michel Delpech umuyobozi wa ‘communaute des communes Clunisois’, Alain Gauthier Gauthier Umuyobozi w’umuryango ‘Collectif des parties civiles pour le rwanda (CPCR)’ ndetse n’abandi bayobozi.  

Mu busitani ‘Quinconces’ buherereye i Cluny niho hashyizwe ibuye rya  mbere nk’urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi hanaterwa igiti cy’icyizere tariki ya 9 Mata 2011 bigizwemo uruhare na Landrada Rolland afatanyije n’ikipe yari iyoboye uyu mujyi irangajwe imbere na Michel Delpech.

Nyuma y'uko umujyi wa Cluny wemeye ko hashyirwaho urwibutso indi mijyi  nka Dieulifit, Bègles, toulouse, Chalettes-sur-loing na Paris nayo yakinguye amarembo. Icyo gikorwa kindashyikirwa Landrada Rolland yagishimiwe na Ambasaderi Kabare ndetse na Perezida wa Ibuka-France,  Marcel Kabanda muri 2011 ubwo hashyirwagaho uru rwibutso.

Kuya 07 Mata 2019 Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasohoye itangazo asaba ko mu Bufaransa tariki 07 Mata buri mwaka uba umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Iteka rya Perezida wa Repubulika n° 2019-435 ryo ku wa 13 Gicurasi 2019, ryemeje bidasubirwaho ko ku wa 7 Mata, ari itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. 

Umuhanzi Ben Kayiranga, umufasha we n'umwana wabo


Landrad Rolland Umubyeyi wa Miss Sonia Rolland (wicaye mu kagare)

Jean Paul Perezida wa Ibuka muri Rhone-Alpes

Umuyobozi w'Umujyi wa Cluny, Bwana Henri Boniau

Uhereye ibumoso, Egide Sano, Wendy Atkinson na Jacques Ndagijimana bari mu bateguye igikorwa cyo #Kwibuka25

Uhereye ibumoso, Michael Rolland (musaza wa Miss Sonia Rolland), umuhanzi Ben Kayiranga, Stephane Delahaye na Egide Sano

Miss Sonia Rolland n'umubyeyi we/Ifoto yafashwe mu 2011





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murayire 5 years ago
    Never again genocide, let's stand for our country proud of you'll





Inyarwanda BACKGROUND