RFL
Kigali

Umugezi ‘Icelandic Canyon’ wafunzwe ku mpamvu z’umutekano muke watejwe n'abafana ba Justin Beiber kubera indirimbo ‘I’ll show you’

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/05/2019 15:57
0


Umuhanzi Justin Bieber yateje ifungwa ry’umugezi wari mu gace k’ubukera rugendo uzwi nka ‘’Icelandic Canyon’’. Uyu muhanzi yafatiye amashusho y’indirimbo ye yise ‘ I’ll show you’ muri aka gace kahariwe ubukerarugendo kazwi nk’umugezi w’umwimerere ‘Icelandic Canyon’.



Uyu mugezi rero wafunzwe mu bikorwa by'ubukerarugendo ku mpamvu z'uko abafana ba Justin Bieber bateje umutekano muke bifuza gusura aka gace uyu muhanzi yakoreyemo iyi ndirimbo ye iri mu zikunzwe cyane ku isi. Abashinzwe umutekano w'uyu mugezi bavuga ko bashyizeho inkuta zikumira abantu ndetse bashyizeho n'ibyapa bimenyesha abantu ko ntawemerewe kwinjira ariko ibi ngo ntibyabujije abakunzi b'uyu muhanzi kurenga kumabwiriza.

Ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri aka gace, Guomundur Ingi Guobrandsson yagize ati "Byari byoroshye cyane kuvuga ko amakosa yose yari aya Justin Bieber’’ Ariko ashimangira ko aba star bose cyangwa abantu bose bafite aho bahuriye na rubanda nyamyinshi bagomba kwirengera ingaruko z'ibyo baba bakoze. Ati "Akantu gato koroheje gakozwe n'umuntu uzwi gashobora kubyara ikintu kinini cyane cyane ko abantu benshi baba bakurikirana uwo muntu."

Johanndottir uherutse kwanga itike imujyana Dubai nka ruswa yari yatanzwe n'abifuzaga gusura aka gace yagize ati "Imbaga nyamwinshi ituruka mu bice by'isi bitandukanye igiye gusura uyu mugezi ndetse bamwe banatanga ruswa kugira ngo bemererwe kwinjira babashe gusura gusa ngo ibi ntibyemewe."

I’ll show you ya Justin Beiber ni indirimbo igaragaza uyu muhanzi mu bice bitandukanye byo kuri uyu mugezi hamwe nk'aho agaragara hejuru ku gasongero k'umusozi ahandi ari koga mu mazi akonje y'uyu mugezi. Iyi ndirimbo kugeza ubu imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 440 kuri Youtube.

REBA HANO 'I WILL SHOW YOU' YA JUSTIN BIEBER


UMWANDITSI: Joselyne Kabageni (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND