Kigali

Kwibuka25: Senateri Mukankusi Perrine yijeje ko Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mubuga ruzubakwa kuko biri mu nshingano za Leta

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/05/2019 8:47
0


Ejo ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019, ku Mubuga muri Karongi habaye igikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hasabwa ko hakubakwa urwibutso ruzimurirwamo imibiri ishyinguwe imbere ya Kiliziya yiciwemo abatutsi benshi.



Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo Kwibuka, rwitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, Abanyeshuri bo muri ES Mubuga by’umwihariko abo muri AERG yaho, abaturage bo muri Mubuga na Karongi, inshuti zabo, abacitse ku Icumu b’i Nyanza babarizwa mu itsinda ryitwa ‘Amashami Yashibutse ku Mayaga’, ‘Inkoramutima’ n’abandi benshi.


Abanyeshuri bo muri AERG ya ES Mubuga ni bamwe mu bayoboye Urugendo rwo Kwibuka hamwe n'abayobozi n'abaturage

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, habayeho igikorwa cyo gushyira indabo ahashyinguwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habaho no kunamira izo nzirakarengane. Umwe mu bazi Mubuga kuva kera mbere ya Jenoside yavuze amateka yo ku Mubuga, uburyo abapadiri baho ari bo bitangiye abakiristu ngo bicwe nyamara ari bo bari baherutse kubaha Penetensiya.



Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Mubuga

Hakurikiyeho ubuhamya bwa Francoise Mwamila. Muri Jenoside yari afite imyaka 8, yanyuraga ku bantu batemaguye yabaza bakamucecekesha nk’umwana bakamubwira ko azabimenya nakura. Ubwo yumvaga amasasu, amafirimbi n’ingoma yarirukaga akajya kureba kuko yumvaga ari nk’indirimbo. Bagambaniwe n’umukozi wo mu rugo rw’umwalimu aho bari bihishe muri Salle y’ikigo Mwamila yagize ati “Bamaraga kwica, bakihemba byeri, bagafata ku ngufu abagore n’abakobwa. Bamwe mu babikoze n’ubwo ntabibuka amazina kuko nari umwana, ariko njya mbabona ndetse na hano ndimo ndababona.”

Mwamila hari ubwo bashatse kumwica, bamusaba amafaranga, abamenera amafaranga y’ibiceri hasi, batangira kubirwanira, ariruka arabacika, ahungira mu bisheke. Yahoraga abona Abatutsi bicwa, akabaza icyo bazira ntibabone uko bamusobanurira, bagahora bamubwira ko bazamusubiza. Bamwe babarohaga mu Kivu ari bazima, abandi bamwe byageze aho bihamagarira abishi, ababyeyi benshi bafashwe ku ngufu, harimo na nyinawabo wabahungishije, nyuma bakanamwica. Umwana muto w’imyaka 2 wa nyina wabo yari asigaranye bamuciye akaboko we arirukanka. Byageze aho yiyita umuhutu atazi n’ibyo ari byo, akavuga ko nyina ari umututsi bamwishe, naho se ari umuhutu anamuhimba izina. Yahishwe n’umugabo witwa Tito, aramurinda n’ubwo umugore we atamushakaga ariko ashimira cyane Tito.

Kimwe n’abandi benshi bacitse ku Icumu, yasoje ubuhamya bwe ashimira cyane, ati “Ndashima cyane RPF ndetse n’Imana kuko iyo batabaho ntitwari gusigara. Ababyeyi bacu bari imfura cyane. Tito wagize ubutwari bwo kumpisha kugeza ku munota wa nyuma yarakoze. Numvaga namubaza impamvu nta bandi yafashe, ariko buriya ni bwo bwari ubushobozi bwe. Turanashimira cyane FARG yaduhaye kwiga no kuminuza. Twarashyingiwe, twarabyaye. Byaduteye ishyaka ryo kwitirira abana bacu amazina abakwiye., umwana umwe namwise ISHAMI undi mwita ISHEMA, Ishema ryabo ni Ishami ryashibutse kandi Ishami ryabashibutseho ni Ishema kuri twe.”

Umuhanzi Jean Marie mbere yo kuririmba yabanje gukomeza abacitse ku icumu kandi ashimira Tito wahishe Mwamila. Ati“Nimukomere. Iyo abahutu bose baza kumera nka Tito ntabwo Jenoside yari gushoboka. Ba Tito turabashimira, ariko abandi nabo turabagaya. ”Mu ndirimbo ye yise ‘Umusonga’ yagize ati “Umusonga w’undi iyo uza kukubuza gusinzira cya gihe, u Rwanda ntabwo ruba rwarahogoye, tuba dutaramye turirimba iterambere…Wari ufite ubushobozi ntiwabukoresha,…Mbega ngo murakora mu nda u Rwanda?! Mugakorera umushahara mutindi?! Mwari mukwiye kwigaya mugasaba imbabazi amahoro akongera gutemba.” Yakomeje agira ati“Kwisinziriza, ukishyira mu nzozi, umuturanyi atakamba ataka ati ‘Wantabaye’ ntumutabare ni ubugwari, ni ubuswa bubi, ni n’ubunyamaswa buruta ubusanzwe. Ni umuco mubi, udakwiye kurangwa abanyarwanda ukundi. Harabaye ariko ntihakabe.”

Hakurikiyeho igikorwa cyo kwerekana igishushanyo cy’uko urwibutso ruzubakwa ruzaba rumeze. Bavugamo ko hazaba harimo umwanya wihariye wa buri cyiciro mu Rwibutso, harimo ibyakozwe muri Jenoside n’ababikoze, harimo icyumba cy’umwihariko cy’umukara kigaragaza uruhare rwa ba ruharwa bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, igice cyo kuruhuka nyuma yo kureba ayo mateka yihariye n’ibindi.

Mukamunana Alphonsine, ihagarariye abafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mubuga mu ijambo rye yagize ati, “Duteranye tutishimira intsinzi ya Yubile ahubwo twibuka abacu tutakiri kumwe nabo. Abo mpagarariye barakomeye, barashima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizeho iminsi 100 yo Kwibuka abacu. Iyo tutagira ingabo za RPF Inkotanyi tuba twaribagiranye cyangwa bamwe baraheze imahanga. Abacitse ku icumu bakomeje urugamba ndetse bambariye gusigasira amateka y’u Rwanda harimo no gusigasira aho abacu bashyinguye kuko bazafatanya mu kubashyira mu rwibutso rwiza rubabereye, rufite isuku kandi rubugamisha.” Yakomeje avuga ko bamwe bataragerwaho na gahunda za Leta zirimo na Girinka kuko hari abari aborozi nyamara ubu batagira itungo na rimwe. Ashimira Leta ndetse n’umuryango mugari w’abanyarwanda, agakomeza abacitse ku icumu by’umwihariko.


Uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguwe ku Mubuga

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Karongi, Bwana Isaac ashimira abaje kwifatanya nabo mu gikorwa cyo kwibuka, yasabye ko ku Kiyaga cya Kivu hashyirwa ikimenyetso cyo Kwibuka kuko hari benshi bakijugunywemo nyuma yo kwicwa n’ubwo hari bamwe cyafashije kurokoka ariko cyanatawemo benshi. Yashimiye cyane Umurinzi w’igihango, Tito wahishe Mwamila. Yagize ati “Tito turamushimira mu rwego rwa IBUKA, ni byo koko iyo tugira benshi nkawe u Rwanda rwari kugira amahoro na Jenoside ntiyari kubaho…Mukomere mwese abacitse ku icumu. Turanashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko twibaza aho twakabaye turi tukumva ntaho.”


Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Karongi yashimiye Tito wahishe Mwamila

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Ndayisaba Francois washimiye abaje kwifatanya nabo ndetse akanashimira uwakoze igishushanyo mbonera cy’urwibutso rwa Mubuga, yahaye ikaze umushyitsi mukuru, Senateri Mukankusi Perrine. Yavuze ko uretse uwaba afite ubwenge butuzuye cyangwa udatekereza kure ari we wenyine wakumva ko hari uwagenewe Jenoside nyamara ari ukwibeshya. Yavuze ko urubyiruko rukwiye gutozwa kwerekeza mu bikorwa by’iterambere bakareka kwijandika mu bikorwa by’urukozasoni, bakirinda ibiyobyabwenge. Yanenze cyane ubwitabire bw’abari aho, avuga ko ababyeyi bakwiye kujya bitabira bakareka kohereza abana gusa ngo bo basigare mu ngo zabo yibaza niba hari abadafite inyama y’ubumuntu.


Mayor wa Karongi yatanze ijambo ry'ikaze

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi yagarutse ku kibazo cyo guca umuco wo kudahana agira ati “Ntabwo tugomba gushyigikira umuco wo kudahana. Ni yo mpamvu abo bose bakoze amahano, bagakora Jenoside yakorewe Abatutsi ntitubahishire bahanwe ngo twumve ko habaho kubembereza. Abantu bakwiye kubana mu kuri nta mpamvu yo guhishira ikibi. Dukwiriye kubumbatira ibyo twagezeho…Aho tugeze twubaka inzibutso tuhashyire amateka yacu kugira ngo hatazabaho indi Jenoside iyo ariyo yose.” Yakomeje ahumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ababwira ko igihugu kibakunda kandi kitazahwema kubafasha mu bishoboka. Yijeje kandi ubuvugizi ndetse anashimangira ko ibyo basabye byose n’ubwo byari ibyifuzo ari inshingano z’igihugu, bakoze kubibutsa. Yavuze ko bizakorwa kuko hari hategerejwe igihe cyo kubikora.


Uwari Umushyitsi Mukuru ni Senateri Perrine Mukankusi

Senateri Perrine Mukankusi wari umushyitsi mukuru yasabye abatarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwitandukanya n’ikibi ndetse ntibanakomeze kugira ipfunwe ahubwo bakabana neza na bagenzi babo kuko igihugu gishyira imbaraga mu kubabarira no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge ari cyo kibereye u Rwanda rw’ejo hazaza. Yasoje ijambo rye asaba abanyarwanda bose kuba intumwa y’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza abababaye no kurushaho kwibuka biyubaka nk’uko insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 25 ibivuga iti; ‘Twibuke, Twiyubaka.’

ANDI MAFOTO:







Hashyizwe indabo ku rwibutso rushyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amafoto: Deo Indebakure






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND