Itsinda ry’abahanzi nyarwanda babarizwa muri Zambia, Dahill na Antipa bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Umutsinzi’. Bavuga ko bayanditse bagendeye ku nkuru mpano y’inshuti yabaganirije inkuru y’urukundo yaciyemo akabengwa n’umukobwa.
Dahill na Antipa bashyize hanze indirimbo ‘Umutsinzi’ isanganira indirimbo ‘Soul’ na ‘Time to Party’ basohoye ku wa 17 Mutarama 2019. Bombi babarizwa mu gihugu cya Zambia mu Mujyi wa Lusaka.
Dahill yabwiye INYARWANDA ko indirimbo yabo bise ‘Umutsinzi’ ari inkuru mpano baganirijwe n’inshuti yababwiye uko umukobwa yamwanze biturutse ku kuba hari ibyo yashakaga yabonaga uwo musore adafite.
Yagize ati “Umusore yari amaze igihe akundana n’umukobwa bameze neza nyuma umukobwa aza kubwira uwo musore ko atakibirimo bitewe n’inyungu yasaga n’ukurikiye ahandi.Niho nanditse nti ‘watsinzwe aho rukomeye wisangira abakomeye nyamara wiyibagije ko ndi umutsinzi’.”
Yavuze ko muri iyi ndirimbo baririmbye babwira uyu mukobwa ko n’ubwo yagiye gukundana n’undi musore yiyibagije ko n’umukunzi we wa mbere yari gukora uko ashobora akagera ku butunzi yifuzaga kubanamo nawe.
Dahill&Antipa
bavuga ko bafite intego yo gukomeza gukora umuziki mwiza basaba abanyarwanda
kubashyigikira mu rugendo rw’umuziki batangiye. Bijeje ko mu minsi iri imbere
bazashyira hanze indi ndirimbo nshya.
Iyi ndirimbo ‘Umutsinzi’ yacuranzwe ndetse ishyirwamo amajwi na Producer ukomeye muri Zambia witwa Stash. Amashusho yayo yakozwe na ERT & K-Blaze basanzwe bakorera abahanzi bakomeye nka Roberto.
Dahill&Antipa bashyize hanze indirimbo 'Umutsinzi'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTSINZI' YA DAHILL&ANTIPA
TANGA IGITECYEREZO