RFL
Kigali

Sintex yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Twifunze’ yakuye ku mvugo ziharawe n’urubyiruko-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2019 15:11
1


Umuhanzi Kabera Arnold [Sintex] wibanda ku njyana z’uruhurirane mu mudiho w’injyana za kinyafurika akabifatanya na Dancehall, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Twifunze’, yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019.



Yavuze ko yayanditse agendeye ku mvugo zikunzwe gukoreshwa n’urubyiruko. Sintex umuvandimwe w’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur, azwi mu ndirimbo ‘Superstar’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Nzakubona’, ‘You’ yakoranye na Tom Close n’izindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Sintex yavuze yanditse indirimbo ‘Twifunze’ agamije ‘gushimisha urubyiruko n’abantu bose muri rusange’ cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi. 

Yavuze ko injyana iyi ndirimbo ‘Twifunze’ ikozemo yihariye ku mpamvu y’uko yashakaga gukora impinduka mu miririmbire ye kugira ngo abashe gukomeza kugera ku ntego yo kwumvwa n’isi abifashijwemo n’Imana ndetse n’Itsinda rigari Arthur Nation bakorana bya hafi.

Iyi ndirimbo 'Twifunze’ yanditse na Sintex. Yavuze ko yayanditse agendeye ku mvugo zikunzwe kwifashishwa n’urubyiruko muri iki gihe kandi ngo nawe yabonye ari imvugo ikunzwe kwifashishwa cyane.  

Ati “…Nayanditse ngendeye ku mvugo y’urubyiruko ndetse n’ibyo nge nafasha nk’ibyo rukunda. Kwifunga ni ukwambara neza cyangwa kugira ikintu cyiza….Nasanze ijambo kwifunga rikoreshwa ahantu hose ariko ridahabwa agaciro cyane kandi ari ijambo nakunze mpitamo kuba naririmba.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Twifunze’ yakozwe na Danybeats afatanyije na Madebeat. Ni mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Yung Achiva wamenyekanye nka Ibalab.

Sintex yavuze ko yanditse indirimbo 'Twifunze' nk'imvugo ikunze gukoreshwa n'urubyiruko

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWIFUNZE' YA SINTEX






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jovanah4 years ago
    mbega mbega indirimbo sintex big urakoze imana iguhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND