RFL
Kigali

CYCLING: Manizabayo Eric yafashe umwanya wa 3 muri Limpopo 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2019 14:43
0


Manizabayo Ercic bita Karadio umunyarwanda ukina mu ikipe ya Benediction Excel Energy Continental Team (Rwanda) yabashije gusoza agace ka gatatu ka Tour de Limpopo ari ku mwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatanu tariki 17/05/2019.



Manizabyo Eric usanzwe akina amarushanwa akomeye nka Tour du Rwanda, yageze ku murongo ari uwa gatatu asigwa amasegonda icumi (10”) na Samuele Battistella (Dimension Data Continental Team) wabaye uwa mbere. Main Kent wa Pro Touch Cycling Team yaje ku mwanya wa kabiri arusha Imanizabayo amasegonda arindwi (7”) mu ntera ya kilometero 101 (101 Km).


Manizabyo Eric (Uwa kabiri uva iburyo) yakoze amateka yo kubona umwanya mwiza muri Tour de Limpopo

Nyuma y’uduce dutatu twa Tour de Limpopo 2019, Samuele Battistella – Dimension Data Continental Team niwe uri imbere ku rutonde rusange. Irushanwa rirasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019 bakina agace ka nyuma kazaba kava Tzaneen bagana Polokwane aho bazasoreza ku ntera ya kilometero 116 (116 km).


Mugisha Samuel (Ibumoso) umunyarwanda ukina muri Team Dimension Data na Manizabayo Eric (Iburyo) wa BEX 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND